Trump ashaka kwinjiza Putin muri komite izakurikirana ibikorwa byo kubaka Gaza
Yanditswe: Monday 19, Jan 2026
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yasabye mugenzi we uyobora u Burusiya, Vladimir Putin, ko yajya muri komite izakurikirana ibikorwa byo kongera kubaka intara ya Gaza muri Palestine.
Kuri uyu wa 19 Mutarama 2026, Umuvugizi w’ibiro bya Perezida w’u Burusiya, Dmitry Peskov, yabwiye abanyamakuru ko Putin yakiriye ubu busabe binyuze mu nzira ya dipolomasi kandi ko bari kubusuzuma mu gihe bategereje ibisobanuro birambuye.
Peskov wavugaga ku biganiro by’amahoro bigamije guhagarika intambara ya Ukraine, yagize ati “Perezida Putin yanahawe ubutumire, binyuze mu nzira za dipolomasi kugira ngo ajye muri iyi Nama y’Amahoro.”
Iyi komite iri mu ngingo zigize umushinga w’amasezerano y’amahoro ya Leta ya Israel n’umutwe witwaje intwaro wa Hamas, wateguwe na Trump, wo gufasha Gaza kugira amahoro n’ubukungu butajegajega.
Trump yateganyije ko mu gihe intambara izaba yahagaze burundu muri Gaza, iyi komite igizwe n’abayobozi bo mu bihugu bitandukanye n’ababaye abayobozi, izatangira gukurikirana ibikorwa byo kubaka Gaza.
Abo byamenyekanye ko bazaba bagize iyi komite ni Tony Blair wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Minisitiri w’Intebe wa Canada, Mark Carney na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Amerika, Marco Rubio.
Perezida wa Turikiya, Recep Tayyip Erdogan, Perezida wa Argentine, Javier Milei, na mugenzi wabo uyobora Misiri, Abdel Fattah el-Sisi, na bo bahawe ubutumire kugira ngo bazinjire muri iyi komite.
Intara ya Gaza yangijwe bikomeye n’ibitero by’ingabo za Israel

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *