skol
fortebet

Trump ashobora guhagarika ibyo guhuza Ukraine n’u Burusiya

Yanditswe: Wednesday 28, May 2025

featured-image

Sponsored Ad

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, ashobora guhagarika intambwe yari yateye yo gutangiza ibiganiro by’amahoro hagati ya Ukraine n’u Burusiya nyuma yo kubona ko nta musaruro ufatika bitanga.

Sponsored Ad

The New York Times yatangaje ko Trump atishimiye uburyo ibiganiro bigenda gake nyamara atifuza gufatira ibihano bikarishye iki gihugu.

Uwahaye amakuru iki kinyamakuru yahamije ko Trump nakomeza kubona nta musaruro ashobora no kuva burundu muri ibyo biganiro. Gusa ntibizwi neza niba azakomeza gutanga ubufasha bwa gisirikare kuri Ukraine.

Trump ati “Putin yibwiraga ko ari gutsinda intambara agakomeza gushyira imbere inyungu ze.”

Trump kandi ngo yababajwe no kuba u Burusiya bwaranze guhindura imirongo y’ibyo basabaga birimo kubuza Ukraine kwinjira muri OTAN, kutayiha intwaro, no kwemera guhara ibice u Burusiya bwamaze kwigarurira.

Ikinyamakuru cya Wall Street Journal, cyavuze ko Trump yarambiwe ibiganiro ndetse ko nibikomeza uko bimeze azabivamo burundu.

Trump aherutse gutangaza ko Putin asa n’uwataye umutwe kubera ibitero bya drone 250 u Burusiya bwagabye mu Murwa Mukuru wa Ukraine, Kyiv bigahitana abarenga 13.

Perezida Donald Trump ashobora guhagarika ibyo kuba umuhuza w’u Burusiya na Ukraine

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa