
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko ashobora kubabarira umukire wa mbere ku Isi, Elon Musk, nyuma y’uko aba bagabo bombi bateranye amagambo mu cyumweru gishize.
Musk yavuze ko yafashije Trump gutsinda amatora, anavuga ko uyu mugabo ari indashima, mu gihe Trump nawe yavuze ko yafashije Musk mu buryo bufatika.
Icyakora Musk asa nk’uwaje kwisubiraho, aho yanditse kuri X ko yicuza "bimwe mu byo nanditse kuri Perezida Trump, harimo ibyarengereye."
Mu kiganiro n’itangazamakuru, Trump yaciye amarenga ko ashobora kubabarira Musk, ati "yego, birashoboka."
Gusa yongeyeho ko yatunguwe cyane n’uko ibintu byagenze hagati y’aba bagabo bahoze bakorana bya hafi mu bihe byo kwiyamamaza n’iminsi ya mbere y’ubutegetsi bwa Trump.
Ati "Ntabwo mwifuriza inabi. Ariko natunguwe cyane n’ibyabaye."
Trump yari yaravuze ko umubano we na Musk warangiye burundu, hakibazwa uburyo aba bagabo bashobora kuzongera kwicara hamwe.
Trump ashobora kwiyunga na Elon Musk
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *