skol

Trump ni we mutegetsi wa mbere ubashije kubwiza Abanyamerika ukuri - Zakharova w’u Burusiya

Yanditswe: Thursday 19, Jun 2025

featured-image

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amkahanga y’u Burusiya, Maria Zakharova, yavuze ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifite ibibazo byinshi bikomeye imbere mu gihugu, kandi ko Perezida Donald Trump ari we mutegetsi wa mbere w’icyo gihugu, mu myaka myinshi ishize, wemeye ku mugaragaro ko ibyo bibazo bihari.

Ibi Zakharova yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Rick Sanchez ku wa 18 Kamena 2025.

Zakharova yavuze ko u Burusiya bugifite icyizere, nubwo ari gike, cyo kongera kuzahura umubano na Amerika, bitewe n’uko Perezida Trump byibura yatangaje ku mugaragaro ko intego ye ari iyo "gukiza Amerika" aho kwivanga mu bibazo by’imbere mu bindi bihugu.

Ati “Kera kabaye, habonetse umuntu winjiye muri White House utavuga ibindi bice by’Isi cyangwa ngo yivange mu bibazo by’amatsinda atandukanye yo ku migabane itandukanye. Ni we wa mbere mu myaka myinshi ubwiye Abanyamerika, ndetse n’Isi yose, ko Amerika ifite ibibazo bikomeye cyane bisaba gukemurwa.”

“Uyu mugabo yari afite byose, amafaranga, izina, gukundwa, uburumbuke, umuryango, byose yashakaga. Yabaye na Perezida. Yashoboraga kuvuga ngo ‘Kuva ubu ndibera njyenyine.’ Ariko yagarutse avuga ko azongera kwiyamamaza, atari kubera amafaranga, izina, cyangwa gushimwa, ahubwo ari ugushaka gukiza igihugu cye. Ibyo bituma mbona icyizere cyiyongera."

Zakharova yanagarutse ku cyo yise imyumvire ya Trump ku bijyanye n’igitsina, nk’ikimenyetso cy’uko ibintu bishobora kongera kugaruka mu buryo mu muryango nyamerika.

Ati “Buri muntu yemerewe kwiyumva uko ashaka. Ushaka kwiyumva nk’ameza, ni uburenganzira bwawe. Ushaka kuba imbwa eshatu icyar imwe? Birakureba. Ushobora no gushaka ubuvuzi cyangwa ukabureka… Ariko umugabo n’umugore ni bo bonyine baremwe.”

Kuva yatorerwa kongera kuyobora Amerika, Trump yagaragaje ko ikimushishikaje mbere y’ibindi ari ugukemura ibibazo by’imbere muri Amerika kuruta kwivanga muri politiki z’ibindi bihugu.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amkahanga y’u Burusiya, Maria Zakharova, yavuze ko Trump ari we mutegetsi wabashije kubwiza Abanyamerika ukuri

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa