skol

Trump nta kibazo abona mu kuba yarasa muri Mexique

Yanditswe: Tuesday 18, Nov 2025

featured-image

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko nta mpungenge afite zo kwemeza ibitero bya gisirikare muri Mexique mu rwego rwo kurwanya amatsinda y’abacuruza ibiyobyabwenge, n’iyo byaba bitandukanye n’ibyifuzo bya Leta ya Mexique.

Trump yabivugiye mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa 17 Ugushyingo 2025 , ubwo yabazwaga niba yatekereza kohereza ingabo cyangwa gutera ibirindiro byo muri Mexique mu rwego rwo guhagarika ibiyobyabwenge byinjira muri Amerika. Yasubije ko “nta kibazo na gito” abifiteho.

Ati “Nshobora gutangiza ibitero kuri Mexique mu guhagarika ibiyobyabwenge? Nta kibazo kuri njye, icyo twakora cyose mu guhagarika ibiyobyabwenge [twagikora].”

Muri iki kiganiro Trump yirinze gusobanura niba yabanza gushaka uburenganzira bwa Mexique, mbere yo kugaba ibi bitero.

Yakomeje avuga ko Amerika imaze imyaka ifite amakuru yuzuye ku bikorwa by’ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge byo muri ako karere.

Ati “Tuzi inzira bakoresha, tuzi aho abayobozi b’ayo matsinda batuye. Bari kwica abaturage bacu. Ibyo ni nk’intambara. Kubatera? Nabikora nishimye.”

Amerika imaze igihe ishinja Mexique kudakumira neza amatsinda yinjiza fentanyl n’ibindi biyobyabwenge mu gihugu, ibintu byatumye Washington ishyiraho ibihano bikarishye ku mabanki, ibigo bitandukanye n’abantu bakekwaho gukorana n’amatsinda y’abacuruza ibiyobyabwenge muri Mexique.

Hanashyizweho n’umusoro wa 25% ku bicuruzwa bituruka muri Mexique.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa