Trump ntiyumva uburyo Zelenskyy atarasoma umushinga w’amahoro wa Ukraine
Yanditswe: Monday 08, Dec 2025
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko yababajwe na mugenzi we uyobora Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, kuko atarasoma inyandiko y’umushinga w’amasezerano y’amahoro.
Mu kiganiro Trump yagiranye n’abanyamakuru i Washington ku wa 7 Ukuboza 2025, yagize ati “Navuga ko nababajwe n’uko kugeza mu masaha make ashize Perezida Zelenskyy atarasoma umushinga.”
Hagati mu kwezi gushize, Amerika yasohoye inyandiko y’umushinga wateguwe na Trump ugizwe n’ingingo 28, zirimo guhagarika imirwano burundu, kuba Ukraine yahagarika kugenzura intara za Donetsk, Luhansk n’ikirwa cya Crimea, ntizaninjire mu muryango OTAN.
Trump yavuze ko Zelenskyy ashobora kuba atishimiye uyu mushinga. Ati “Simpamya ko Zelenskyy awishimiye. Abantu be barawukunda ariko we ntiyiteguye.”
Tariki ya 6 Ukuboza, Zelenskyy yavuganye n’intumwa za Amerika mu biganiro bijyanye n’uyu mushinga, ntibemeranya ku ngingo yo kuba Ukraine yahagarika kugenzura bumwe mu butaka bwayo.
Tariki ya 4 Ukuboza, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ukraine, Andrii Sybiha, yabwiye bagenzi be bo mu bihugu bigize umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ko uyu mushinga ugamije kuneza u Burusiya, bityo ko batiteguye kuwemera.
Minisitiri Sybiha yagaragaje ko habayeho amasezerano ashingiye kuri uyu mushinga, ntaho byaba bitandukaniye n’igihe u Burayi bwahaye u Budage Intara ya Sudetenland muri Czechoslovakia kugira ngo buhagarike ibitero, bukanga kunyurwa, bugateza intambara ya kabiri y’Isi.
Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, aherutse kuvuga ko Ukraine igomba kwemera guhagarika kugenzura ibi bice, ntiyongere gutekereza kujya muri OTAN cyangwa kongera umubare w’ingabo zayo.
U Burusiya bwo bugaragaza ko umushinga wateguwe na Trump ntacyo ubutwaye, kuko uhura n’icyerekezo cyawo mu bijyanye n’umutekano ku mbibi zabwo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *