
Perezida Donald Trump, yongeye gutangaza amakuru atari yo mu nama ya G7, aho yashinje Justin Trudeau wari Minisitiri w’Intebe wa Canada kuba yaragize uruhare mu gukura u Burusiya mu itsinda ry’ibihugu bikize ku Isi (G8) mu 2014, gusa amateka n’ukuri ku byabaye bigaragaza ibihabanye n’ibyo.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ubwo yari kumwe na Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Keir Starmer, Trump yavuze ko Perezida Vladimir Putin yirukanywe muri G8 na Trudeau, afatanyije na Barack Obama.
Ati “Yirukanywe na Trudeau, wabishishikarije abandi bantu babiri cyangwa batatu, hamwe na Obama. Yarirukanywe, kandi nakubwira ko atishimye ku bw’ibyo.”
Ibi Trump yabivuze ubwo yasubizaga ku cyifuzo cyo kugarura u Burusiya muri G7, ku buryo bwari gusubiza igitinyiro uwo muryango wari ufite, ndetse avuga ko byari gutuma intambara yo muri Ukraine itaba.
Ukuri ku byabaye
U Burusiya bwirukanywe muri G8 muri Werurwe 2014, nyuma yo kwigarurira agace ka Crimea kahoze kuri Ukraine. Icyo gihe, Canada yari iyobowe na Stephen Harper.
Umuyobozi w’ishyaka ry’aba-Convervateurs, Justin Trudeau, ushinjwa na Trump, ntiyari n’umuyobozi w’ishyaka rinini ritavuga rumwe n’ubutegetsi icyo gihe.
Trudeau yabaye Minisitiri w’Intebe nyuma y’amatora yo mu Ukwakira 2015, amezi 19 nyuma y’iyirukanwa ry’u Burusiya muri G8, bikaba byumvikana ko atari kubwirukana kandi yari ataraba umuyobozi.
Ubusanzwe, ibihugu bigize G7 bifata ibyemezo ku bwumvikane busesuye. Nta gihugu kimwe cyonyine cyemerewe kwirukana ikindi, byongeye kandi, ibyo Trump yavuze ko “Trudeau yayoboye igikorwa cyo kwirukana u Burusiya” ni ibinyoma byagarutse mu magambo ye kenshi, harimo no mu kiganiro cyo muri Gicurasi 2025.
Ku rundi ruhande, mu kiganiro Trump yahaye Fox News, yavuze ko “iyo u Burusiya butava muri G8, ntibwari gutera Ukraine,” agaragaza ko kuba bwarirukanwe byabaye ikosa.
Aya magambo yishimiwe n’u Burusiya, aho Umuvugizi wa Perezidansi y’u Burusiya, Dmitry Peskov, yavuze ko “G7 itagifite agaciro, kandi ikosa ryo kwirukana u Burusiya ryagaragaye.”
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *