skol
fortebet

Trump yabujije Israel kwica Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran

Yanditswe: Monday 16, Jun 2025

featured-image

Sponsored Ad

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, byavuzwe ko yanze umugambi wa Israel wo kwica Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei.

Sponsored Ad

Aya makuru yatangajwe n’abayobozi batatu bo muri Amerika.

Trump bivugwa ko yabwiye Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, ko kwica Khamenei “atari igitekerezo cyiza,” nk’uko umwe mu bayobozi yabivuze.

Mu kiganiro yagiranye na Fox News, Netanyahu ntiyemeje cyangwa ngo ahakane amakuru avuga ko Trump yamubujije uwo mugambi wo kwica Ayatollah.

Yagize ati “Hari amakuru menshi y’ibihuha ajyanye n’ibiganiro bitigeze bibaho, kandi ntabwo ndi bujye mu mizi kuri iyo ngingo. Ariko icyo nakubwira ni uko dukora ibyo tugomba gukora. Tuzakora ibyo tugomba gukora kandi numva Leta Zunze Ubumwe za Amerika izi ibiyifitiye akamaro, sinshaka kubyinjiramo.”

Umuyobozi umwe muri Israel yabwiye CBS News ati “mu by’ukuri, Israel ntigamije kwica abanyapolitiki. Turi kwibanda kuri gahunda z’ingufu za kirimbuzi (nucléaire) n’iza gisirikare. Ntabwo ntekereza ko umuntu ugena iby’izo gahunda akwiye gukomeza kubaho atuje kandi yisanzuye.”

Kuva ku wa Gatanu Israel yatangiza ibitero kuri Iran, ibihugu byombi bikomeje gusubizanya, buri kimwe cyohereza ibisasu ku butaka bw’ikindi.

Ali Hosseini Khamenei ni we Muyobozi w’Ikirenga wa Iran Ibinyamakuru bitandukanye byatangaje ko Trump yabujije Netanyahu kwica Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa