skol
fortebet

Trump yafatiye Iran ibihano bishya ku Muhora wa Hormuz

author-image

Yanditswe na: ISIMBI Estella
Kuwa: Monday 13, Jul 2026

 Trump yafatiye Iran ibihano bishya ku Muhora wa Hormuz

Sponsored Ad

skol

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko igihugu cye kigiye gukaza ingamba zo kugenzura Umuhora wa Hormuz, aho yavuze ko ubwato bwose bwa Iran n’ubw’abafatanyabikorwa bwayo butazongera kwemererwa kuwunyuramo.

Iri tangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa 13 Nyakanga 2026, rije mu gihe amakimbirane hagati ya Amerika na Iran akomeje gufata indi ntera, buri ruhande rushinja urundi kutubahiriza amasezerano y’agateganyo yari agamije guhagarika imirwano.

Amerika ivuga ko yafashe icyemezo cyo kugaba ibitero ku birindiro by’ingabo za Iran nyuma yo gushinja Tehran kugaba ibitero ku bwato bw’ubucuruzi bwanyuraga muri uyu muhora, ibintu ivuga ko byarenze ku masezerano yari yarumvikanyweho hifashishijwe ubuhuza bw’ibihugu birimo Pakistan na Qatar.

Ku rundi ruhande, Iran na yo ikomeje gusubiza yibasira ibirindiro by’ingabo za Amerika biri mu bihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati, birimo Bahrain na Koweit, binyuze mu mutwe wayo w’ingabo zidasanzwe uzwi nka IRGC.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga Truth Social, Trump yavuze ko Umuhora wa Hormuz uzakomeza gufungukira ibihugu byose, ariko Iran yo ikazakomanyirizwa kuwukoresha.

Yavuze kandi ko Amerika igiye gufata inshingano zo kurinda umutekano w’uyu muhora, aho ubwato bwose buwunyuramo buzajya bwishyura amafaranga angana na 20% by’agaciro k’ibicuruzwa butwaye, nk’ikiguzi cyo kurindwa.

Ibi bibaye mu gihe Iran na yo isanzwe ishimangira ko ifite uruhare rukomeye mu mutekano w’uyu muhora, ndetse ikavuga ko ibihugu byo mu kigobe cya Perse ari byo bikwiye gufatanya kuwurinda no kuwugenzura.

Umuhora wa Hormuz ufatwa nk’inzira y’ingenzi mu bucuruzi mpuzamahanga, cyane cyane mu bwikorezi bwa peteroli, kuko unyuramo hafi ya 20% by’ibikomoka kuri peteroli bicuruzwa ku rwego rw’Isi. Impinduka zose ziwukorwaho cyangwa amakimbirane awubera hafi bishobora kugira ingaruka ku biciro bya peteroli no ku bukungu bw’ibihugu byinshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa