skol

Trump yagennye umunyamakuru nk’ugomba kuba Minisitiri w’Ingabo

Yanditswe: Thursday 14, Nov 2024

featured-image

Perezida watowe muri Amerika, Donald Trump, yagennye Pete Hegseth nk’ugomba kuzaba Minisitiri w’Ingabo, umwe mu myanya ikomeye muri Amerika, abantu bacika ururongogoro kuko bitari bisanzwe ko umusivile ayobora uru rwego.

Pete yahoze ayobora ibiganiro kuri Fox News. Ni umwe mu bantu bagiye bagaragaza ibitekerezo bihabanye n’ibya benshi mu miterere y’igisirikare cya Amerika harimo ko abagore batagomba kujya mu nshingano z’urugamba, ndetse yakunze kunenga uwari Minisitiri w’Ingabo yibaza niba yarahawe uwo mwanya bitewe n’uruhu rwe [umwirabura].

Gutoranya uyu mugabo w’imyaka 44 byavugishije abantu benshi muri Amerika, aho bamwe batangiye kwibaza niba afite ubushobozi bukwiriye kuri uwo mwanya.

Umwe mu bayobozi bakuru muri Minisiteri y’Ingabo utashatse ko amazina ye ajya mu itangazamakuru, yavuze ko Hegseth nta bushobozi afite bunamwemerera no gukora akazi ko hasi muri urwo rwego rw’umutekano.

Abagize Inteko Ishinga Amategeko bo mu Ishyaka ry’Aba-démocrate batangiye kumwibasira bibaza niba ashobora kuba yayobora abantu barenga miliyoni 1,3 baba mu nzego z’umutekano.

Jason Crow ati “Aka si akazi k’intangiriro ku muntu w’umusesenguzi kuri televiziyo. Abasenateri bakwiriye gukora akazi kabo, bakanga kumwemeza kuri uyu mwanya.”

Hegseth ashobora gusohoza ijambo rya Trump ubwo yiyamamazaga aho yasezeranyije abaturage ko azirukana Abajenerali benshi bafite imyitwarire idindiza igihugu.

Hagati aho, itsinda rishinzwe gutegura ibihe by’inzibacyuho rya Trump ryatangiye gutegura lisiti y’abayobozi bakuru mu gisirikare bagomba kwirukanwa bivugwa ko barimo Umugaba Mukuru w’Ingabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa