skol
fortebet

Trump yagiriye inama Macron uherutse gukubitwa urushyi n’umugore we

Yanditswe: Saturday 31, May 2025

featured-image

Sponsored Ad

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yagiriye inama Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa, nyuma y’uko uyu mugabo w’imyaka 47 aherutse kwandagazwa, agakubitwa urushyi n’umugore Brigitte Macron w’imyaka 72.

Sponsored Ad

Ni urushyi yakubiswe ubwo yarimo kwitegura gusohoka mu ndege, umuryango ufunguye ku buryo ibiberamo imbere bigaragara, kandi ni mu gihe kuko Macron yiteguraga kumanuka ingazi z’indege, camera zimutegereje aho yari ageze muri Vietnam.

Trump yavuze ko inama ya mbere yamugira, ari ukwirinda gufungura urugi mu gihe ibintu byose bitarategurwa neza, ati "Reba neza ko urugi rufunze. Biriya ntabwo byasaga neza."

Gusa Trump yunze mu rya Macron, avuga ko uyu muryango umeze neza, bitandukanye n’abari bakomeje kuvuga ko Perezida Macron akorerwa ihohoterwa n’umugore we wamubereye umwarimu mbere yo gutangira kurebana ako mu jisho.

Ati "Naramuvugishije, ameze neza, umuryango umeze neza, ni abantu babiri beza, ndabazi neza. Sinzi icyo [ruriya rushyi] rwari rugamije ariko ndabazi neza kandi bameze neza."

Urushyi Brigitte yakubise umugabo we rwabaye inkuru ku Isi yose, rwongera kubyutsa ingingo y’ihohoterwa rikorerwa abagabo mu ngo, kenshi usanga ridakunze kuvugwa cyane nk’ihohoterwa rikorerwa abagore.

Nyuma yo gukubitwa urushyi, Macron yasohotse mu ndege arakaye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa