skol
fortebet

Trump yahisemo umunyamakuru nka Minisitiri mushya w’Ingabo, anaha Elon Musk imirimo

author-image

Yanditswe na: ISHIMWE Jean de Dieu
Kuwa: Wednesday 13, Nov 2024

Trump yahisemo umunyamakuru nka Minisitiri mushya w'Ingabo, anaha Elon Musk imirimo

Sponsored Ad

skol

Donald Trump watorewe kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ko umunyamakuru Pete Hegseth ari we agomba kugira Minisitiri mushya w’ingabo za kiriya gihugu.

Hegseth usanzwe akorera Televiziyo ya Fox News, usibye kuba ari umunyamakuru yanahoze mu ngabo za Amerika zirwanira mu mazi.

Mbere yo kwemererwa gutangira ziriya nshingano ishyirwaho rigomba kubanza kwemezwa na Sena ya Amerika.

Undi Trump yahaye inshingano ni John Ratcliffe wahoze ari umudepite muri Texas ndetse n’umushinjacyaha yahisemo nk’ugomba kuba umuyobozi w’urwego rwa Amerika rushinzwe ubutasi bwo hanze (CIA).

Trump kandi yagennye umuherwe Elon Musk ngo abe umuyobozi w’Urwego rushya rwashyizweho muri Amerika rwiswe Doge rugamije gusenya icyitwa ’bureaucracy’ no kugira Trump inama ku byemezo bitandukanye ubutegetsi bwe buzajya bufata.

Ni Musk wamubaye hafi mu bikorwa bye byo kwiyamamaza ndetse anabishoramo umurengera w’amafaranga mu rwego rwo kubitera inkunga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa