skol

Trump yakije umuriro kuri Canada

Yanditswe: Sunday 25, Jan 2026

featured-image

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yaburiye Canada ayibwira ko ishobora kuzamurirwa imisoro ku gipimo cya 100% mu gihe yagirana amasezerano y’ubufatanye mu by’ubucuruzi n’u Bushinwa.

Trump yabinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwe rwa Truth Social, gusa ntiyasobanuye neza ayo masezerano avuga Canada ishaka kugirana n’u Bushinwa.

Yanditse ati “Canada nigirana amasezerano n’u Bushinwa, ibicuruzwa byose bivayo byinjira muri Amerika bizahita bishyirirwaho umusoro wa 100%.”

Bivuzue ko nk’igicuruzwa kiva muri Canada kigera muri Amerika kigurishwa 500$ ubwo kizajya kinatanga umusoro ungana n’uko kigurwa.

BBC yatangaje ko nubwo Perezida Trump atagaragaje neza amasezerano avuga Canada ishaka kugirana n’u Bushinwa, Minisitiri w’Intebe wa Canada, Mark Carney aherutse kuvuga ko igihugu cye cyagiranye n’u Bushinwa ubufatanye bushya burimo no kugabanya imisoro ku bicuruzwa bimwe na bimwe.

Minisitiri wa Canada ushinzwe ubucuruzi na Amerika, Dominic LeBlanc, yatangaje ko Canada itari mu biganiro byo kugirana amasezerano yihariye yo gukorana ubucuruzi n’u Bushinwa, ahubwo ko ibiganiro byabaye byari bigamije gukemura ibibazo by’imisoro gusa.

U Bushinwa bwemeye kugabanya umusoro ku mavuta ya Canola aturuka muri Canada, mu gihe na yo yagabanyije umusoro ku modoka z’amashanyarazi ziva mu Bushinwa.

Umubano wa Amerika na Canada kuri manda ya kabiri ya Perezida Trump wakomeje kuzamo umwuka mubi ndetse ubwo yari mu nama izwi nka World Economic Forum iherutse kubera mu Busuwisi, Minisitiri w’Intebe Carney, yanenze Amerika.

Trump nawe ntiyaviriyemo aho, ahita amubwira ko ubutumire bwo kujya mu rwego rushinzwe amahoro ku Isi, Board of Peace, Canada yari yarahawe bukuwemo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa