skol

Trump yakuyeho umusoro yashyiriyeho ibihugu by’i Burayi byamwitambitse kuri Greenland

Yanditswe: Thursday 22, Jan 2026

featured-image

Perezida wa Amerika Donald Trump yatangaje ko yakuyeho umusoro yari yashyiriyeho ibihugu by’i Burayi byitambitse umugambi we wo kwigarurira ikirwa cya Greenlad, kuko hari ibyo yumvikanyeho na OTAN.

Trump amaze kuganira n’Umunyamabanga Mukuru wa OTAN bahuriye i Davos, yavuze ko ibiganiro bagiranye n’ibyo bumvikanyeho bishimishije buri ruhande.

Ati “Ni amasezerano yashimishije buri wese. Ni amasezerano y’igihe kirekire, aha buri wese amahirwe cyane ko akora ku byerekeye umutekano n’amabuye y’agaciro.”

OTAN yatangaje ko ibihugu biyihuriyemo na byo bizakomeza kwirindira umutekano, ndetse ibiganiro hagati ya Denmark, Greenland na Amerika bizakomeza kugira ngo hashyirweho ingamba zifatika zibuza u Burusiya n’u Bushinwa kugira inyungu zaba iza gisirikare n’iz’ubukugu bihabona.

Perezida Trump abinyujije ku rubuga rwe rwa Truth Social yavuze ko bemeranyije ku mahame y’ahazaza mu bwubahane ku byerekeye Greenland n’agace iherereyemo ku buryo “nshingiye kuri iyi ntambwe ntabwo nzashyiraho imisoro yari iteganyijwe gutangira kubahirizwa ku wa 1 Gashyantare.”

Ibihugu Trump yari yashyiriyeho umusoro wa 10% ku bicuruzwa bivayo harimo Denmark, Norvège, Suède, u Bufaransa, u Budage, u Bwongereza, u Buholandi na Finland.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa