skol

Trump yarakajwe no kumenya ko Ukraine yashatse kugaba igitero ku rugo rwa Putin

Yanditswe: Tuesday 30, Dec 2025

featured-image

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yamaganye igitero cy’indege zitagira abapilote, cyageragejwe n’ingabo za Ukraine ku rugo rwa Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, avuga ko byamuteye uburakari bukomeye.

Ku wa 29 Ukuboza 2025, Moscow yatangaje ko mu ijoro rishyira kuri iyo tariki, urugo rwa Putin ruherereye mu Ntara ya Novgorod rwagabweho igitero cya drones zifashishwa mu kurasa kure, ndetse drones 91 zakoreshejwe muri icyo gitero zose zarahagaritswe.

Abayobozi bakuru b’u Burusiya bamaganye icyo gitero bagishyira mu murongo w’ibikorwa by’iterabwoba, ndetse bemeza ko bazihorera kuri Ukraine, kandi bizagira ingaruka ku biganiro bigamije kurangiza intambara iri hagati y’ibihugu byombi.

Trump yavuze ko yamenye iby’iki gitero ku rugo rwa Putin ubwo bavuganaga kuri telefone mu gitondo cyo ku wa Mbere, avuga ko cyamurakaje bikomeye ndetse byabaye mu gihe kibi.

Trump yabikomojeho yitsa ku bisasu bya Amerika byasabwe kenshi na Kiev. Yagize ati "Mu gitondo, Putin yavuze ko yagabweho igitero. Ntabwo ari byiza. Ntimwibagirwe ibisasu bya Tomahawks Nahagaritse, Sinashakaga kubyohereza muri Ukraine."

Yury Ushakov, ushinzwe politiki mpuzamahanga ya Kremlin, yemeje ko aba bayobozi bombi baganiriye ubwo Trump yari kumwe na Minisitiri w’Intebe wa Israël, Benjamin Netanyahu, atangaza ko Trump yashenguwe no kumenya ko urugo rwa Putin rwagabweho igitero, agira ati "Imana ishimwe, ntabwo twatanze Tomahawks."

Perezida wa Ukraine, Vladimir Zelensky, yahakanye iby’iki gitero, ashinja Moscow gushaka guhungabanya intambwe yari imaze guterwa n’igihugu cye na Amerika. Yongeraho ko icyo gitero ku rugo rwa Putin kiri mu rwego rwo guha u Burusiya impamvu yo kugaba ibitero ku nyubako za Leta muri Ukraine.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa