skol

Trump yasabiwe guhabwa igihembo cya Nobel

Yanditswe: Wednesday 25, Jun 2025

featured-image

Umudepite wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Buddy Carter, yandikiye Komite itanga ibihembo by’amahoro rya Nobel, ayimenyesha ko Perezida Donald Trump arikwiye kuko yagize uruhare rukomye mu gahenge katangiye hagati ya Israel na Iran.

Depite Carter yagaragaje kandi ko Trump yakumiriye umugambi wa Leta ya Iran wo gutunga intwaro kirimbuzi, abinyujije mu gitero ingabo za Amerika zagabye ku bikorwaremezo bitunganyirizwamo ingufu za nucléaire tariki ya 22 Kamena 2025.

Kuva tariki ya 13 Kamena ubwo Israel yatangiraga kugaba ibitero kuri Iran byahawe izina “Operation Rising Lion”, ibihugu byombi byahanganye bikoresheje misile kugeza ku wa 24 Kamena ubwo Trump yabisabaga guhagarika ibi bikorwa.

Ku wa 24 Kamena, Trump yagaragaje ko Israel na Iran byarasanagaho nk’aho bitazi ingaruka mbi z’ibi bitero, abisaba kubahiriza agahenge, anashimangira ko Iran itazongera kubaka ibikorwaremezo bitunganyirizwamo ingufu za nucléaire.

Depite Carter yagize ati “Ijambo rya Trump ryagize uruhare rukomeye mu bwumvikane abenshi batekerezaga ko budashoboka. Perezida Trump yanafashe icyemezo gihamye cyo guhagarika umugambi wa nucléaire wa Iran, anakora ibishoboka kugira ngo igihugu gishyigikira cyane iterabwoba ntikizashobore kugira intwaro kirimbuzi.”

Yasobanuye ko kubera ko igihembo cy’amahoro cya Nobel gihabwa indashyikirwa mu guharanira amahoro, gukumira intambara no guteza imbere umubano w’amahanga, Trump yujuje ibisabwa kugira ngo na we azagihatanire.

Ati “Ku bw’izi mpamvu, ntanze Donald J. Trump, Perezida wa 47 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kugira ngo azashyirwe mu bazahatanira igihembo cy’amahoro cya Nobel.”

Leta ya Pakistan na yo mu cyumweru gishize yasabye ko Trump ashyirwa ku rutonde w’abahatanira igihembo cya Nobel kizatangwa mu 2026, isobanura ko yagize uruhare rukomeye mu guhagarika intambara yari ihanganishije iki gihugu n’u Buhinde muri Mata na Gicurasi 2025.

Mu kiganiro n’abanyamakuru mu cyumweru gishize, Trump yagaragaje ko nta cyizere afite cyo guhabwa iri shimwe kuko ngo iyo Komite iritanga iba ikorera mu kuri, iba yararimuhaye inshuro enye cyangwa eshanu. Yasobanuye ko rihabwa gusa abaharanira ukwishyira ukizana kwa muntu

Depite Carter yasabye ko Trump ashyirwa ku rutonde rw’abahatanira igihembo cya Nobel kizatangwa mu 2026

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa