Trump yasabye inyongera ya 50% ku ngengo y’imari ikoreshwa n’igisirikare
Yanditswe: Thursday 08, Jan 2026
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko kubera ibibazo Isi irimo yifuza ko igihugu cye cyakongera amafaranga ashorwa mu gisirikare cyacyo ku buryo mu 2027 azagera kuri miliyari 1500 $.
Mu gihe umugambi wa Trump wo kongera ingengo y’imari mu gisirikare cya Amerika yakwemezwa yaba yiyongereyeho 50% by’ingengo y’imari y’igisirikare cy’iki gihugu ingana na miliyari 901$ aheruka kwemezwa n’Inteko Ishinga amategeko mu Ukuboza 2025.
Ibi Trump yabitangaje mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ku wa 7 Mutarama 2026, aho yavuze ko mu gihe iyo ngengo y’imari yakwemerwa bizafasha gutuma Amerika yubaka igisirikare gikomeye.
Ati “Ibi bizadufasha kubaka igisirikare cy’inzozi tumaze igihe dutekereza kandi ikirenze kuri ibyo ni uko bizadufasha gukomeza kugira umutekano mu gihugu cyacu.”
Mu bundi butumwa Trump yashyizeho yavuze ko agiye gufatira ingamba ibigo bikorana na Minisiteri y’Ingabo ya Amerika byishyurwa amafaranga menshi nyamara bitihutisha ibijyanye no gukora intwaro ndetse no kubaka inganda zikora ibisasu n’intwaro z’ubwoko butandukanye.
Nyuma y’uko atangaje ibi byahise bituma imigabane y’ibigo bikomeye bikora ibikoresho bya gisirikare binakora intwaro muri Amerika birimo Lockheed Martin, Northrop Grumman na Raytheon izamuka ku isoko ry’imari n’imigabane muri Amerika.
Trump yasabye ko amafaranga akoreshwa mu gisirikare cya Amerika yakongerwaho 50% mu 2027

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *