skol
fortebet

Trump yasabye Iran kumanika amaboko itazuyaje

Yanditswe: Wednesday 18, Jun 2025

featured-image

Sponsored Ad

Ku munsi wa gatandatu w’intambara ya Iran na Isiraheli, Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran Ayatollah Ali Khamenei yabwiye Isiraheli ko ubu ari bwo intambara itangiye.

Sponsored Ad

Ni nyuma y’amasaha make Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) Donald Trump, yise uwo muyobozi ko ari intego yoroshye kuraswa kandi ko ukwihangana kw’Amerika kurimo kurangira, bityo Iran ikwiye kumanika amaboko itazuyaje.

CNN yatangaje ko Trump akomeje gutekereza ku buryo yakoresha imitungo y’ingabo z’Amerika igaba ibitero simusiga ku bigo bikora intwaro za nikereyeli atitaye ku gitekerezo cyo gushaka igisubizo cya dipolomasi mu guhosha amakimbirane.

Bivugwa ko urwo ruhande rw’intambara Trump yafashe rugaragaza impinduka mu myitwarire ye mu kibazo cya Iran na Isiraheli, ariko abayobozi ba hafi bavuga ko agifunguye umuryango w’igisubizo cya dipolomasi mu gihe Iran yemeye gushyira intwaro hasi.

Hagati aho Ingabo za Iran zirwanira mu kirere zivuga ko zikomeje gupfubya ibisasu biri kuraswa mu Mujyi wa Tehran mu gihe Isiraheli na yo yigamba ko ikomeje kurasa muri uyu Mujyi ubutitsa.

Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters byo byatangaje ko Trump yavuze amagambo akomeye yemeza ko bazi aho Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran yihishe, anasaba ko icyo gihugu cyemera gushyira intwaro hasi nta biganiro.

Yagize ati: “Tuzi neza aho Umuyobozi w’Ikirenga yihishe. Nta gahunda dufite yo kumuhitana,… ariko kwihangana kwacu kurimo kurarangira. Mwemere kumanika amaboko nta yandi mananiza.”

Ibitero bya Isiraheli byibasiye ahantu hatandukanye harimo inganda zikora ibisasu, inzu zikorerwamo ubushakashatsi ku bisasu bya kirimbuzi, ndetse ibitero bikomeje kwiyongera mu mujyi i Tehran.

Umwe mu bayobozi b’ingabo za Isiraheli yatangaje ko indege z’intambara 50 zagabye ibitero mu bice bigera kuri 20 muri Tehran mu ijoro ryakeye.

Ibinyamakuru byo muri Iran byatangaje ko abantu ibihumbi n’ibihumbi bari mu nzira bava i Tehran no mu yindi mijyi minini bahunga.

Igisirikare cya Isiraheli cyavuze ko Iran nayo yarashe ibisasu bibiri bikomeye byaturikiye mu kirere cya Tel Aviv.

Ibiro ntaramakuru bya Iran, Mehr News Agency, byatangaje ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu habaye imirwano hagati y’inzego z’umutekano n’abantu bitwaje intwaro bataramenyekana, mu mujyi wa Rey uri mu majyepfo ya Tehran.

Byavuze ko abo barwanyi bashobora kuba bafitanye isano na Isiraheli kandi bari bagamije ibitero by’iterabwoba mu duce dukunze kuba turimo abantu benshi mu murwa mukuru.

Ibiro bya Amerika bishinzwe ubutasi, (U.S. Office of the Director of National Intelligence) byatangaje ko Iran ari cyo gihugu gifite umubare munini w’ibisasu bya ballistic mu Burasirazuba bwo hagati, mu gihe Iran ivuga ko ibyo bisasu ari igikoresho gikomeye cyo kwirwanaho no kwihorera ku banzi babo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa