skol

Trump yasabye ko hakorwa iperereza ku byabereye mu Nama ya Loni

Yanditswe: Thursday 25, Sep 2025

featured-image

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump yasabye ko hakorwa iperereza ku bikorwa bitatu bigayitse byamubayeho ubwo yari mu Nama y’Umuryango w’Abibumbye, ku wa 24 Nzeri 2025.

Perezida Trump yabitangaje abinyujije ku rubuga rwa Truth Social, aho yagaragaje ko we n’Umugore we Melania Trump ubwo bari bageze kuri escalier zigenda bari gukoresha zizwi nka ‘Escalator’ zahagaze bitunguranye.

Si byo gusa kuko n’ubwo yagezaga ijambo rye ku bitabiriye inama icyuma cyerekana ubutumwa cyahagaze mu buryo budasobanutse, ndetse habamo n’ikibazo cy’amajwi cyabereye mu cyumba cy’inama.

Ibyo byose byatumye Perezida Trump yohereza ubutumwa ku Munyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres, amusaba ko hakorwa iperereza ryihuse.

Ati “Kubahuka byabereye mu Muryango w’Abibumbye ntibyabaye rimwe cyangwa kabiri, ahubwo ni inshuro eshatu, ibintu bigayitse cyane!”

Mu butumwa Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Muryango w’Abibumbye yashyize ku rubuga rwa X, yamaze impungenge Perezida Trump avuga ko ibi byabaye bigiye gukurikiranwa.

Ati “Leta Zunze Ubumwe za Amerika ntizihanganira ibitero bigamije guhutaza umutekano wacu mu biganiro mpuzamahanga. Twiteze ubufatanye bwihuse n’ibikorwa bigafatirwa umwanzuro uhamye.”

Umuvugizi wa White House, Karoline Leavitt, we yatangaje ko hari umuntu wahagaritse ‘Escalator’ mu gihe bari bagiye gukandagiraho.

Ubuyobozi bw’Umuryango w’Abibumbye bwatangaje ko uwafataga amashusho ashobora kuba yarakoze mu buryo butateganyijwe, na byo bigatuma icyuma cyerekana ubutumwa kivaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa