skol

Trump yasebeje abakuru b’ibihugu bya Afurika yakiriye i Washington

Yanditswe: Thursday 10, Jul 2025

featured-image

Ku wa 9 Nyakanga 2025, Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yakiriye Perezida wa Liberia, uwa Gabon, Mauritania, Sénégal na Guinée Bissau, bagirana ikiganiro cyibanze ku bufatanye mu iterambere ry’ubukungu.

Igice cya mbere cy’iki kiganiro cyabereye mu ruhame, imbere y’abanyamakuru nk’uko Trump amaze asanzwe abigenza kuva yasubira ku butegetsi muri Mutarama 2025.

Trump yafashe iya mbere, asobanura uruhare rwa Amerika mu gukemura ibibazo by’ibihugu bya Afurika nka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Sudani na Libya.

Yavuze ko Amerika ishaka kwifatanya n’ibihugu bya Afurika mu bukungu n’izindi nzego kandi buri ruhande rubyungukiramo, bukava mu by’inkunga zatangwaga na USAID, bukajya mu bucuruzi.

Amaze kuvuga ijambo, yabwiye abakuru b’ibihugu byo muri Afurika ko byaba byiza buri wese avuze make, ati “Ntekereza ko byaba byiza buri wese abwiye itangazamakuru riri hano amagambo make.”

Perezida Mohamed Ould Ghazouani wa Mauritania yashimiye Trump ku bwo kumuha ijambo, kuba yaramutumiye muri Amerika no kuba akomeje guharanira amahoro hirya no hino ku Isi.

Ati “Ndi Perezida wa Mauritania. Mauritania ni igihugu gito gituwe n’abaturage miliyoni 5. Ntabwo turi igihugu gikize, dufite ibibazo byinshi bijyanye n’imibereho y’abaturage bacu ariko mu bundi buryo turi igihugu gikomeye.”

Ageze aho ngaho, Trump yakaraze urutoki yereka Ghazouani ko agomba kwihutisha ijambo rye kugira ngo n’abandi bavuge, Gazouani na we azamura umutwe mu kumwereka ko yumvise iryo bwiriza.

Ghazouani yakomeje ati “[Mauritania] ikoze kuri Atlantique, ibituma iba umuturanyi wa Amerika. Ihuza Afurika y’amajyaruguru na Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara. Mu bijyanye n’umutungo, dufite mwinshi cyane n’amahirwe menshi yo gutanga bijyanye n’ishoramari.”

Ubwo yari akomeje gusobanura umutungo wa Mauritania, Trump yazunguje umutwe, aramubwira ati “Ariko ntabwo nshaka ko umara umwanya munini kuri ibi […] Bishobotse, twakwihuta kurusha uko turi kubigenza kubera ko gahunda iracyari yose.”

Trump yakomeje abwira abakuru b’ibihugu bya Afurika ko byaba byiza buri wese agiye avuga amazina ye n’igihugu ayobora. Ati “Ntekereza ko byaba byiza buri wese agiye avuga amazina ye n’igihugu cye.”

Perezida Umaro Sissoco Embaló wa Guinée Bissau ni we wakurikiyeho, yizeza Trump ko atavuga menshi, hanyuma asobanura ko igihugu cye ari gito ku buso ariko kikaba kinini mu mahirwe y’iterambere nubwo kitari ku rwego rwa Amerika. Ni ijambo ritarengeje iminota ibiri.

Joseph Boakai wa Liberia yahawe umwanya, ashima umubano umaze igihe kirekire hagati y’igihugu cye na Amerika, asobanura n’umutungo gifite urimo amabuye y’agaciro bityo ko yifuza ko Abanyamerika bayashoramo imari.

Nyuma y’ijambo rigufi rya Boakai, Trump yamushimiye, yongeraho ati “Icyongereza cyiza. Wize hehe ku buryo ukivuga neza utyo? Ni hehe wize? Muri Liberia? Ni byiza. Kuri aya meza hari abantu basaga n’abananirwa kuvuga. Baturuka…[ntiyahavuze].”

Perezida Bassirou Diomaye Faye wa Sénégal ni we wafashe ijambo nyuma y’abandi. Yashimye uburyo Trump akomeje guharanira amahoro hirya no hino, anashishikariza abashoramari b’Abanyamerika gushora imari mu ikoranabuhanga no mu bukerarugendo mu gihugu cye.

Trump yashimye ijambo rya Faye, agaragaza ko uyu Mukuru w’Igihugu ari muto mu myaka ariko ko ibyo avuga bikomeye. Yanashimye uburyo yashoboye guhangana n’ubutegetsi bwa Macky Sall kugeza atsinze amatora.

Ati “Agaragara nk’umuntu muto cyane. Yabayeho ubuzima bwihariye, ni mukuru gake kurusha uko agaragara ariko yakoze akazi gakomeye. Yafashwe nabi na Leta, abicamo kandi ndabimushimiye.”

Amagambo y’abakuru b’ibihugu byo muri Afurika yakurikiwe n’ibibazo by’abanyamakuru, byibanze ku bufatanye bwa Amerika n’uyu mugabane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa