
Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yashinje ubugambanyi abajyanama ba Joe Biden yasimbuye, kubera ko bihaye uburenganzira bwo gufata ibyemezo avuga ko bidakwiriye, nyuma y’uko Biden yari akomeje gutakaza ubushobozi mu bijyanye n’imitekerereze ndetse no gufata ibyemezo.
Trump yavuze ko ibyemezo bafashe bishidikanywaho birimo nk’icyemezo cyo kwakira abimukira benshi, anavuga ko ibyo byakorwaga n’abakozi ba Biden biganye umukono we.
Ati "Joe Biden twari tuzi ntabwo yari kwemera ko abakoresha ibiyobyabwenge, abagize imitwe y’abagizi ba nabi ndetse n’abantu bafite imyumvire mibi binjira mu gihugu cyacu batagenzuwe. Ibyo twabireba dushingiye ku bindi byemezo yari yarafashe."
Yongeyeho ati "Ntabwo byari icyemezo cye gufungura imipaka... ni icyemezo cy’abantu bari bazi ko imitekerereze ye yatakaje ubushobozi, bakiha uburenganzira bwo gukoresha umukono we."
Mu minsi ishize haherutse kujya hanze amakuru avuga ko Biden arwaye kanseri ya ’prostate’ kandi iteye impungenge kuko yatangiye gukwira mu bindi bice by’umubiri we. Trump ari mu bantu bihanganishije Biden kuri ubu burwayi bwe.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *