skol
fortebet

Trump yashyize ahagaragara amadosiye ibihumbi ku iyicwa rya Perezida JF Kennedy

Yanditswe: Wednesday 19, Mar 2025

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kabiri, itariki 18 Werurwe 2025, ubuyobozi bwa Trump bwasohoye inyandiko ibihumbi n’ibihumbi zari zaragizwe ibanga ku bijyanye n’iyicwa ry’uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, John F. Kennedy.

Sponsored Ad

Ibi byaje bikurikira itegeko nyobozi ryashyizweho umukono na Perezida Donald Trump nyuma gato y’uko atangira imirimo ye, ryo kurekura dosiye z’ibanga za leta ku iyicwa rya Kennedy.

Kennedy yarashwe ubwo yasuraga Umujyi wa Dallas, muri Leta ya Texas mu Gushyingo 1963, ariko kuva icyo gihe iyicwa rye ryakomeje guteza impaka benshi babonamo ubugambanyi bwo ku rwego rwo hejuru ahanini bitewe n’uko uwamurashe na we yahise yicwa nta makuru aratanga kandi yari yafashwe.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri ushize rero, dosiye zirenga 1100 zirimo amapaje 31.000 zashyizwe ku rubuga rw’ikigo cy’igihugu gishinzwe ishyinguranyandiko.

Trump avuga ko izindi paje zirenga 80.000 zizashyirwa ahagaragara.

Mu myaka icumi ishize, abayobozi bari bamaze gusohora inyandiko ibihumbi mirongo ariko hari izindi nyinshi zitarashyirwa ahagaragara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa