skol

Trump yashyizeho iteka ryo gutabara Qatar mu gihe yaterwa

Yanditswe: Thursday 02, Oct 2025

featured-image

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yashyizeho iteka igihugu cye kizashingiraho gitabara Qatar mu gihe yagabwaho ibitero.

Iri teka ryashyizweho umukono tariki ya 29 Nzeri 2025 rivuga ko igitero kizagabwa ku butaka bwa Qatar kizafatwa nk’ikibangamira umutekano wa Amerika, bityo ko Amerika izahita ifata ingamba zikwiye.

Rigira riti “Amerika izafata igitero cyitwaje intwaro ku butaka, ku busugire no ku bikorwaremezo by’ingenzi bya Leta ya Qatar nk’ikibangamira amahoro n’umutekano bya Amerika. Mu gihe cyagabwa, Amerika izafata ingamba zemewe n’amategeko kandi zikwiye.”

Mu ngamba Amerika iteganya gufata mu gihe Qatar yaterwa, harimo “iza dipolomasi, iz’ubukungu, kandi, nibiba ngombwa izafata iza gisirirkare kugira ngo irengere inyungu za Amerika na Leta ya Qatar, inagarure amahoro n’umutekano.”

Trump asohoye iri teka nyuma y’aho tariki ya 9 Nzeri, ingabo za Israel zirwanira mu kirere zigabye igitero mu mujyi wa Doha, cyari kigambiriye kwica abayobozi bo mu mutwe witwaje intwaro wa Hamas bari bahacumbitse ubwo bari bagiye mu biganiro by’amahoro.

Iki gitero cyamaganywe n’ibihugu bitandukanye cyatumye Trump atumiza Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, amusaba gusaba imbabazi mugenzi we wa Qatar, amusobanurira ko ubu bushotoranyi butazasubira.

Leta ya Qatar yagaragaje ko iteka rya Trump rishyigikira uruhare ikomeje kugira mu biganiro bigamije amahoro mu Burasirazuba bwo Hagati, kandi ko izakomeza gukorana na Amerika n’ibindi bihugu kugira ngo intego yayo igerweho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa