skol

Trump yasibye ifoto yari yatangaje yigaragaza Yesu ukiza

Yanditswe: Tuesday 14, Apr 2026

featured-image

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump, yasibye ku rukuta rwe rwa Truth Social ubutumwa butavuzweho rumwe, bw’ifoto yakozwe n’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano [artificial intelligence] yamugaragazaga mu ishusho ya Yesu.

Muri iyo foto Trump yari yambaye ikanzu yera arambitse ukuboko kurabagirana ku mugabo urwaye uri mu gitanda cyo kwa muganga. Ubu butumwa bwateje impaka ku mbuga nkoranyambaga mu bantu b’ingeri zose za politiki, harimo n’amagambo akomeye yamunenze yaturutse ku bakirisitu bakomeye ku mahame y’idini.

Umwe mu bakristo yavuze ko ubu butumwa ari ukurengera asaba ko bwahita busibwa kuko bidakwiye.

Trump yisobanuye imbere y’abanyamakuru kuri iyo foto, yemeza ko yatekerezaga ko imugaragaza gusa nk’umuganga wari uri kuvura abantu ngo bamere neza. Nyuma yaje gusobanura ko yayisibye kuko yumvaga abantu bari kuyitiranya no kuyibeshyaho.

Igitangaje ni uko iyi foto itavugwaho rumwe yashyizwe ku rubuga mu gihe kitageze ku isaha imwe nyuma y’uko Trump yari amaze gushyiraho ubutumwa burebure bunenga Papa Leo XIV.

Trump yari yise Papa umuntu woroshya ibyaha ndetse ufite intege nke muri politiki y’ububanyi n’amahanga, nyuma y’uko yamaganye ibikorwa bya gisirikare muri Iran.

Ku rundi ruhande Papa Léon XIV yagaragaje ko adatinya ubutegetsi bwa Perezida wa Amerika, Donald Trump. Yabwiye abanyamakuru ko adashaka guterana amagambo na we, gusa avuga ko azakomeza kurwanya intambara iki gihugu gikomeje kwishoramo.

Trump ntiyigeze asaba imbabazi kuri iyo foto cyangwa ku magambo ye yavuze kuri Papa.

Trump yasibye ifoto yari yatangaje imugaragaza nka Yesu/Yezu ukiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa