Trump yatangaje ko intambara izarangira vuba, Iran ivuga ko atari we ubigena
Yanditswe: Wednesday 11, Mar 2026
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko intambara yo muri Iran izarangira vuba, ariko Iran ihita imusubiza ivuga ko ari yo izagena igihe iyo ntambara izarangirira.
Ibi Trump yabivuze ku wa 9 Werurwe 2026 agaragaza ko ibikorwa bya gisirikare muri Iran bigiye kurangira.
Ati “Intambara igiye kurangira vuba ariko nibayitangira nanone bazaraswa birishujijeho.”
Ibi yabitangaje nyuma y’uko ibihugu bitangiye kwinubira ingaruka iyi ntambara iri kubigiraho cyane cyane mu bukungu, kuko iri kubera mu bihugu bikungahaye ku bikomoka kuri peteroli.
Ibi byatumye ibiciro by’ibikomoka kuri kuri peteroli bizamuka bikabije. Biri guterwa ahanini n’uko iyi ntambara yafunze zimwe mu nzira zicishwamo ibikomoka kuri peteroli zirimo iya Hormuz iri hagati ya Iran na Oman yafunzwe kandi iyi nzira yacagamo 20% by’ibikomoka kuri peteroli byose bicuruzwa ku Isi, buri munsi.
Ku rundi ruhande, ku wa 10 Werurwe 2026 Umutwe w’ingabo wa Islamic Revolutionary Guard Corps (IRGC) watangaje ko Iran ari yo izagena igihe iyi ntambara izarangirira.
Uyu mutwe kandi wagaragaje ko nta gahunda ufite yo gufungura inzira zicishwamo ibikomoka kuri peteroli biva mu Burasirazuba bwo Hagati bijya muri Amerika ndetse no bihugu biyishyigikiye.
Mu gitondo cyo ku wa 28 Gashyantare 2026, ni bwo Iran yagabweho igitero gitunguranye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ifatanyije na Israel, cyasize gihitanye Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei.
Mu kwihorera Iran na yo yagabye ibitero byakwirakwiye hirya no hino mu bihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati.
Iran kandi yahise igira umuhungu wa Ali Khamenei, Mojtaba Khamenei, Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, ibitaraguye neza Amerika na Israel dore ko byahigiye na we kumwivugana.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *