Trump yatangaje ko yagiranye ibiganiro na Iran bigamije kurangiza intambara
Yanditswe: Tuesday 24, Mar 2026
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yatangaje ko Amerika yagiranye ibiganiro na Iran bigamije kurangiza burundu intambara imaze iminsi mu Burasirazuba bwo Hagati kandi ku bw’izo mpamvu abaye asubitse mu gihe cy’iminsi itanu kugaba ibitero ku bikorwa remezo by’ingufu z’amashanyarazi bya Iran.
Nubwo Trump yatangaje ibyo ariko Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza (Reuters) byatangaje ko hari ibitangazamakuru bya Iran byatangaje ko nta biganiro by’amahoro byigeze bibaho hagati ya Iran na Amerika. Ndetse na bamwe mu bayobozi ba Iran batangaje ko ibyo Trump yatangaje ari ibinyoma, ko nta biganiro Iran yagiranye na Amerika ku guhagarika intambara iri guca ibintu mu karere k’Uburasirazuba bwo Hagati.
Mu ijoro ryo ku wa 22 Werurwe Perezida Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yari yahaye Iran amasaha 48 yo kongera gufungura inzira y’amazi ya Hormuz bitaba ibyo agasenya burundu ibikorwa by’ingufu byose by’icyo gihugu.
Iran ikimara kubona ibyo Trump yatangaje, na yo yahise isubiza ko Amerika niramuka igabye ibitero ku bikorwa by’ingufu z’amashanyarazi bya Irana, na yo izihorera ku bikorwa remezo byose by’ingufu ndetse n’inganda zitunganya amazi bifitanye isano na Amerika biri mu Burasirazuba bwo Hagati.
BBC yatangaje ko mu butumwa bwa Trump yagaragaje koroshya imvugo kurusha uko yitwaraga mu ntangiriro y’iyi ntambara. Gusa abasesenguzi bavuga ko akomeje kwivuguruza mu makuru atangaza y’intambara afatanyijemo na Isiraheli ku bitero bagabye kuri Iran kuva mu mpera za Gashyantare 2026 bikaba bigikomeje nuyu munsi.
Mu kiganiro Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Keir Starmer na Trump bagiranye mu cyumweru gishize bemeranyije ko kongera gufungura inzira ya Hormuz ari ingenzi mu gusubukura ubwikorezi bw’inzira z’amazi no koroshya ibiciro byatumbagiye ku masoko, nubwo Iran ivuga ko yafunze iyo nzira ku banzi bayo gusa, aha iba ivuga abari ku ruhande rwa Isiraheli na Amerika bose muri iyi ntambara.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *