White House yashimangiye ko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump hamwe n’abagize guverinoma ye bari mu biganiro ku bijyanye no kugura ikirwa cya Greenland.
Aya makuru yatangajwe n’Umuvugizi wa White House, Karoline Leavitt, ku wa 7 Mutarama 2026 ubwo yaganiraga n’abanyamakuru. Yagize ati "Ni ikintu kiri kuganirwaho n’umukuru w’igihugu hamwe n’ikipe ye y’umutekano.”
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yakunze kugaragaza ko ashaka komeka ikirwa cya Greenland ku gihugu cye kubera impamvu yise iz’umutekano. Gusa Greenland na Denmark inshuro nyinshi zagaragaje ko icyo kirwa kitagurishwa.
Abajijwe impamvu ubuyobozi bwa Trump butigeze buhakana gukoresha ingufu za gisirikare mu kugura Greenland, Leavitt yasubije ko amahitamo yose aba ari ku meza ariko kuri Trump amahitamo ya mbere buri gihe aba ari ibiganiro bya dipolomasi.
Impungenge ku hazaza h’icyo kirwa zongeye kugaragazwa nyuma y’uko Trump akoresheje ingufu za gisirikare ku wa Gatandatu mu gufata Perezida wa Venezuela Nicolas Maduro.
Umunyamabanga wa Leta Marco Rubio, ku wa Gatatu yavuze ko azagirana ibiganiro na Denmark mu cyumweru gitaha.
Trump yari yaragaragaje icyifuzo cyo kugura icyo kirwa mu 2019 ubwo yari ku buyobozi muri manda ye ya mbere, ariko abwirwa ko kitagurishwa.
Leavitt yagize ati” Gufata Greenland kwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika si igitekerezo gishya. Perezida yabigaragaje mu buryo bweruye kandi bwumvikana, ko abibona nk’inyungu za Amerika kandi niyo mpamvu we n’itsinda rye bari kuganira ku buryo kugura iki kirwa byashoboka.”
White House yavuze ko muri ibi biganiro hari kurebwa ku mahitamo atandukanye yakoreshwa mu kugura Greenland harimo no gukoresha ingufu za gisirikare.
Trump yatangiye ibiganiro byo kugura Greenland

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *