Perezida wa Amerika Donald Trump yatangaje ko yategetse abari mu biganiro na Iran kutihutira ibyo kugirana na yo amasezerano, avuga ko buri ruhande rugomba kubanza gufata umwanya wo kwemeranya n’ibiyakubiyemo.
BBC yanditse ko amasezerano ari kuganirwaho ashobora kuba arimo agahenge k’iminsi 60, gufungura inzira ya Hormuz no kongera kuganira kuri gahunda ya nucleaire ya Iran.
Mu butumwa Trump yashyize kuri Truth Social yavuze ko ibiganiro bigeze heza ariko buri ruhande rugomba gufata umwanya rugasuzuma niba ibyo rushaka ari byo biri gukorwa koko.
Impande zombi yaba Amerika na Iran zemeje ko ingingo nyinshi zaganiriweho, zikizera ko mu vuba cyane amasezerano azaba yagezweho.
Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio ku wa 25 Gicurasi ubwo yari i Delhi yabwiye abanyamakuru ko hari ingingo zikomeye zigomba kuganirwaho kugira ngo bafungure inzira ya Hormuz, hanyuma babone kuganira ku bijyanye n’ingufu za nucleaire.
Amerika ivuga ko Iran itagomba gutunga intwaro za nucleaire, mu gihe Iran yo yemeza ko izo itunze zigamijwe gukoreshwa mu buryo bwiza bwo guteza imbere abaturage.
Intambara ya Amerika na Iran yatangiye ku wa 28 Gashyantare 2026. Yagize ingaruka zikomeye ku bukungu bw’Isi, aho ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byazamutse cyane, kubera inzira ya Hormuz yafunzwe yaranyuzwagamo 20% by’ikoreshwa ku Isi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *