skol

Trump yategetse ko abagabo bigize abagore bafungirwa muri gereza z’abagabo

Yanditswe: Saturday 25, Jan 2025

featured-image

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yategetse ko imfungwa (abagore bavutse ari abagabo) bajya bashyirwa mu magereza y’abagabo kandi bakanahagarikirwa serivisi z’ubuvuzi zifitanye isano no guhindura igitsina.

Iri tegeko ryashyizweho ku munsi wa mbere Trump atangiye manda ye, rigamije gushyira imipaka ku bijyanye n’uko leta y’Amerika iha agaciro igitsina cy’umuntu ishingiye ku cyo yavukanye.

Muri manda ye ya mbere, Trump yari yashyizeho amabwiriza abuza imfungwa z’abagabo bigize abagore guhabwa amacumbi y’abagore cyangwa ubuvuzi bugamije guhindura igitsina.

Ihuriro ry’abagore rya Women’s Liberation Front rishyigikira ko igitsina cy’umuntu gishingira ku cyo yavukanye, ryavuze ko iryo tegeko ari “intsinzi ikomeye.”

Trump yagaragaje ko iyi politiki y’uburenganzira bw’igitsina itesha agaciro abagore, ikabangamira umutekano wabo ndetse n’imibereho yabo.

Ubusanzwe Abagabo bihinduje bakaba abagore bafungirwa muri gereza z’abagore gusa ubu bagiye kujya bafungwirwa mu bagabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa