Trump yateguje ibitero byo ku butaka ku bacuruza ibiyobyabwenge muri Venezuela
Yanditswe: Friday 28, Nov 2025
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yateguje abasirikare b’iki gihugu ko vuba cyane bazatangira ibikorwa byo ku butaka birwanya abakura ibiyobyabwenge muri Venezuela.
Ubu butumwa yabutangiye mu kiganiro yagiranye n’ingabo za Amerika, cyabaye mu buryo bw’iya kure ku wa 27 Ugushyingo 2025.
Mu basirikare Trump yaganiriye na bo higanjemo abamaze iminsi mu bikorwa byo kurwanya abanyuza ibiyobyabwenge mu gace ka Caraïbes, byahawe izina ‘Southern Spear’.
Yagize ati “Mu byumweru bishize, mwari mu kazi ko gukumira abatwara ibiyobyabwenge bo muri Venezuela, benshi.”
Trump yasobanuye ko ibi bikorwa byahagaritse abanyuzaga ibiyobyabwenge mu nyanja bagera kuri 85%, bituma bamwe mu basigaye baca umuvuno wo gukoresha inzira y’ubutaka.
Ati “Mushobora kuba mwarabonye ko abantu badashaka kunyura mu nyanja kandi tuzatangira kubahagarikira ku butaka […] No ku butaka biroroshye ariko bizatangira vuba cyane.”
Ingabo za Amerika zimaze iminsi zirasa ubwato zikekaho gutwara ibiyobyabwenge zibikuye muri Venezuela. Ibiro ntaramakuru AFP byasobanuye ko abantu bagera kuri 83 biciwemo.
Perezida Trump yagaragaje ko ibi biyobyabwenge ari iby’umutwe w’iterabwoba ufitanye isano ya hafi na Perezida wa Venezuela, Nicolas Maduro.
Indege z’intambara za Amerika zirimo B-52 na B-1B zirasa misile ziremereye, ziherutse gukorera imyiyerekano mu kirere cyo muri Caraïbes, hafi y’inkombe za Venezuela.
Repubulika y’Abadominikani yemereye ingabo za Amerika gukoresha ikigo cy’ingabo zayo zirwanira mu kirere n’ikibuga cy’indege cyayo mu bikorwa byo gukumira ibi biyobyabwenge.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *