Perezida Donald Trump yavuze ko ibitero Leta Zunze Ubumwe za Amerika zagabye nijoro kuri Iran "byayibabaje cyane", kandi ko byakozwe mu rwego rwo "guha icyubahiro" abasirikare batatu ba Amerika bishwe mu minsi ya vuba: babiri bishwe muri Yorodaniya, umwe yicirwa muri Irak.
Mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere, Ubuyobozi Bukuru bw’Ingabo za Amerika mu karere (CENTCOM) bwatangaje ko bwagabye ibitero bishya byabaye ijoro rya cyenda rikurikirana, mu gihe hirya no hino muri Iran humvikanye urusaku rw’iturika.
Amerika yavuze ko yibasiye ibirindiro bya gisirikare n’imiyoboro y’itumanaho kugira ngo igabanye ubushobozi bwa Tehran bwo kugaba ibitero ku mato anyura mu Muhora wa Hormuz.
Ku ruhande rwayo, Iran yavuze ko yihoreye igabye igitero gitunguranye muri Syria, inarasira indege za Amerika ku kibuga cy’indege cya Aqaba muri Yorodaniya.
Ahandi muri ako karere, igisirikare cya Koweti cyatangaje ko cyafashe indege zitagira abapilote (drones) za Iran.
Ibiro ntaramakuru Tasnim byo muri Iran byatangaje ko ibitero byagabwe mu mijyi myinshi, harimo Tabriz, Chabahar, Konarak, Bandar Mahshahr na Bandar Imam Khomeini.
Ibindi binyamakuru bya Leta ya Iran byavuze ko amato abiri atwara peteroli yaturitse ubwo yageragezaga kunyura mu Muhora wa Hormuz.
Ishami ry’ingabo za Iran rishinzwe kurinda Repubulika ya Kisilamu (IRGC) ryavuze ko ayo mato yanyuraga mu cyo ryise "inzira idatekanye kandi iteje ibyago" iri mu majyepfo y’uwo muhora, hanyuma agaturika agahagarara. Ariko CENTCOM yavuze ko ibyo atari ukuri.
IRGC yongeye kuvuga ko uwo Muhora wa Hormuz utazigera uba ahantu hizewe ku mato atwara ibikomoka kuri peteroli cyangwa na gazi, igihe cyose Amerika izaba igikomeje ibitero byayo.
Mu mpera z’icyumweru, Amerika yemeje ko umwe mu basirikare bayo yapfuye nyuma y’igitero cya Iran mu majyaruguru ya Irak ku wa Gatandatu.
Urwo rupfu rwabaye nyuma y’umunsi umwe gusa igitero cyagabwe ku birindiro bya gisirikare muri Yorodaniya, cyahitanye abasirikare babiri ba Amerika, mu gihe undi yatangajwe ko yaburiwe irengero.
Mu gihe ibitero hagati ya Amerika na Iran byakomezaga mu mpera z’icyumweru, Umunyamabanga wa Leta wa Amerika, Marco Rubio, yavuze ko Amerika ihora yiteguye kuganira no gushaka umuti binyuze mu biganiro.
Yanavuze ko amahanga akwiriye gutekereza niba akwiriye kwemera cyangwa kutemera ko Iran igenzura Umuhora wa Hormuz, umwe mu nzira z’ingenzi z’ubucuruzi bwo mu nyanja ku isi, avuga ko Tehran iri kuwukoresha mu guteza imbere inyungu zayo.
Ibi yabivuze mu gihe amasezerano y’agahenge yari yaragezweho muri Kamena yari amaze gusenyuka, kandi ibiganiro by’amahoro bikaba bitarigeze bigira aho bigera nyuma y’aho Trump atangaje ku wa 8 w’uku kwezi ko ayo masezerano "yarangiye."
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *