Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yavuze ko hari ibiganiro biri kugenda neza kandi mu mwuka w’ubwumvikane ku bijyanye n’intambara na Iran, nyuma y’iminsi itatu ikurikirana impande zombi zitarasana.
Yavuze ko afite icyizere ko iyo ntambara ishobora kurangira. Ku wa Mbere, ubwo yari agiye kwinjira mu ndege ya Perezida wa Amerika, yabwiye abanyamakuru ati: “Ntekereza ko hari amahirwe menshi y’uko haboneka igisubizo cyiza.”
Icyakora, yanaburiye ko ubutegetsi bwa Washington bushobora gusubukura ibikorwa bya gisirikare bwari bwarahagaritse, mu gihe ibiganiro byaba bitageze ku musaruro.
Ku ruhande rwa Iran, ubutegetsi bwa Tehran burahakana ko hari ibiganiro by’imbonankubone biri kuba hagati yabwo na Amerika.
Ku wa Gatanu, Trump yari yavuze ko yahagaritse ibitero bya Amerika kuri Iran nyuma y’uko ibihugu biri guhuza impande zombi bimwinginze guha amahirwe ibiganiro. Iran na yo yahise ihagarika ibitero byayo.
Iri hagarikwa ry’ibitero ryabaye nyuma y’ibyumweru hafi bibiri Amerika na Iran bagaba ibitero buri munsi, ibintu byari byaratumye amasezerano y’agahenge yari yarasinywe muri Kamena asenyuka.
Trump yahakanye amakuru yari yatangajwe n’ibitangazamakuru yavugaga ko nyuma y’amezi atanu y’intambara, Amerika yari igiye kubura ibisasu n’ibindi bikoresho bya gisirikare.
Yagize ati: “Dufite ibisasu byinshi cyane. Dufite n’ibindi bikoresho bya gisirikare birenze kure ibyo twakenera gukoresha uko byagenda kose. Dufite byinshi cyane, kandi ndifuza ko twagira n’ibirenzeho.”
Hagati aho, umuvugizi wa White House, Anna Kelly, yavuze ko igisirikare cya Amerika gifite ibisasu, ibikoresho n’ububiko bihagije kugira ngo gishyire mu bikorwa imigambi ya Perezida Trump ndetse kirenzeho. Yongeyeho ko Operation Epic Fury yerekanye neza ingaruka zishobora kugera ku wese wagerageza guhangana na Amerika.
Amerika na Israel batangiye ibitero kuri Iran ku wa 28 Gashyantare uyu mwaka. Iran yahise isubiza irasa za misile ndetse yohereza indege zitagira abapilote (drones) ku birindiro bya gisirikare bya Amerika no ku yindi mitungo yayo iri mu bihugu byo mu Karere k’Ikigobe cy’Abarabu, ndetse no muri Israel.
Mu mpera z’icyumweru gishize, Amerika na Iran basinye amasezerano agamije guhagarika imirwano no kongera gufungura Umuhora wa Hormuz, banemeranya gushaka amasezerano arambye yo guhagarika intambara mu minsi 60 yakurikiraga.
Ariko nyuma y’aho ku wa 13 Nyakanga ingabo za Iran zigabye ibitero ku mato atwara peteroli anyura muri uwo muhora, Washington yahise isubukura ibitero byo mu kirere kuri Iran ndetse inafunga ingendo z’indege zijya cyangwa ziva muri icyo gihugu.
Iran na yo yahise isubiza igaba ibitero ku birindiro n’ibigo bya gisirikare bya Amerika hirya no hino mu Burasirazuba bwo Hagati, ibitero byahitanye abasirikare bane ba Amerika.
Nk’uko Minisiteri y’Ubuzima ya Iran ibitangaza, ibitero bya Amerika byahitanye abantu benshi kuva icyo gihe.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *