skol

Trump yavuze ku byo kubabarira P. Diddy

Yanditswe: Monday 04, Aug 2025

featured-image

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yavuze ko kubabarira P. Diddy bitoroshye, cyane ko uyu mugabo bigeze gusangira, ariko akaza kumuhinduka agatangira kumuvugaho amagambo atari meza.

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Rob Finnerty wa Newsmax, Trump yavuze ko P.Diddy “asa nk’aho ari umwere igice”, nyuma yo guhamywa ibyaha bibiri muri bitanu yashinjwaga, ku wa 2 Nyakanga 2025. Buri cyaha mu byo yahamijwe gishobora gutuma afungwa imyaka 10.

Trump yavuze ko uyu mugabo ariko atari umwere mu by’ukuri. Ati "Ntekereza ko mu buryo runaka ari umwere igice kimwe. Yari mu byishimo ubwo yasomerwaga mu rubanza rwe ariko sintekereza ko byari intsinzi yuzuye."

Yabitangaje nyuma y’uko mu minsi ishize, ibinyamakuru bitandukanye byatangaje ko Trump ashobora kuba ari kureba uburyo Diddy yahabwa imbabazi, cyane ko bombi basangiraga kenshi mu ruhame mbere y’uko Trump atsindira manda ya mbere mu 2016.

Ariko ikibazo cy’imvugo mbi ya P. Diddy kuri Trump mu bihe byashize kimeze nk’icyangije amahirwe ye. Mu 2017, uyu mugabo yabwiye The Daily Beast ko atitaye kuri Trump.

Nyuma mu 2020 nabwo mu kiganiro na ‘Charlamagne tha God’, Diddy avuga ko “abagabo b’abazungu nka Trump bagomba kujyanwa mu kato” ndetse ko “intego ya mbere ari ukwirukana Trump burundu mu biro bya Perezida wa Amerika.”

Trump yasubiye kuri ayo magambo mu kiganiro cye cya Newsmax, agira ati “Igihe nari ndi kwiyamamaza, yaranyanze cyane. Biragora, urabizi? Turi abantu. Kandi ntidukunda ko ibintu bibi bijya mu byemezo byacu. Ariko iyo wari uzi umuntu, mu byiza, hanyuma ukaza kwiyamamaza, agatangira kuvuga amagambo mabi cyane… sinzi rero. Ibyo byatumye bihinduka ibintu bigoye cyane kubikora.”

P.Diddy mu minsi yashize yasabye kurekurwa by’agateganyo ku ngwate ya miliyoni 50$ mu gihe ategereje gutangarizwa igihano cye ku wa 3 Ukwakira 2025. Byari ku nshuro ya kabiri abisabye nyuma yo kubikora ubwo yamaraga gusomerwa muri Nyakanga, ariko urukiko rukabitera utwatsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa