skol
fortebet

Trump yerekeje mu Bushinwa nyuma y’imyaka hafi 10

author-image

Yanditswe na: ISIMBI Estella
Kuwa: Wednesday 13, May 2026

Trump yerekeje mu Bushinwa nyuma y'imyaka hafi 10

Sponsored Ad

skol

Donald Trump yerekeje mu Bushinwa mu ruzinduko yitezwemo kuganira na mugenzi we, Xi Jinping ku ngingo zitandukanye zirimo ubufatanye mu by’ubucuruzi, umutekano mu Karere k’Uburasirazuba bwo Hagati n’ibindi.

Trump werekeje mu Bushinwa ku wa 12 Gicurasi 2026 aheruka mu Bushinwa mu Ugushyingo 2017 ubwo yayoboraga Amerika muri manda ya mbere.

Yavuze ko yiteze ibiganiro birambuye ku ntambara ya Iran yisunga cyane u Bushinwa bugura ibikomoka kuri peteroli byayo cyane nubwo Washington yayishyiriyeho ibihano.

Abajijwe ku bijyanye n’intambara ya Iran, Trump yagize ati “Sintekereza ko dukeneye ubufasha na buke bw’u Bushinwa. Intambara tuzayitsinda mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Tuzayitsinda mu mahoro cyangwa mu bundi buryo.”
Biteganyijwe ko Trump azagirana ibiganiro na Jinping ku wa 14 no ku wa 15 Gicurasi 2026.

Ku wa 11 Gicurasi 2026 Trump yabajijwe icyo atekereza ku kibazo cya Taiwan, u Bushinwa bufata nk’intara yabwo, ariko Amerika yo igakomeza kuyigurisha intwaro nk’aho ari igihugu cyigenga.

Trump yavuze ko ikibazo cya Taiwan kiri mu byo azaganira na Xi Jinping, ndetse ashimangira ko azi neza ko uyu mukuru w’igihugu adashaka ko Amerika ikomeza kugurisha intwaro Taiwan.

Ati “Nzabiganiraho na Perezida Xi, Perezida Xi ntabwo ashaka ko tubikora (tugurisha intwaro Taiwan), ariko ibyo tuzabiganiraho. Icyo ni kimwe mu bintu byinshi tuzaganiraho.”

Bijyanye n’uko u Bushinwa bugenzura igice kinini cy’amabuye aboneka hake ku Isi ndetse bukanayohereza mu mahanga ku bwinshi, biteganyijwe ko iyi ngingo n’izindi zitandukanye zijyanye n’ubucuruzi na zo ziza mu z’imbere ibihugu biza kuganiraho.

Mu Bushinwa na ho Trump yiteguwe cyane, aho Polisi y’u Bushinwa n’inzego z’umutekano zatangiye gukaza umutekano mu bice bitandukanye kugira ngo uyu mukuru w’igihugu cy’igihangange ku Isi yakirwe neza.

Nubwo mu myaka ishize u Bushinwa na Amerika byahanganye mu bijyanye n’ubucuruzi aho Washington yakunze gushyiraho imisoro iri hejuru ku bicuruzwa biva mu Bushinwa, mu Ukwakira 2025 impande zombi zabaye zishyizeho agahenge k’iyi ntambara y’ubucuruzi kangana n’umwaka. Trump na Jinping bari bahuriye mu nama yabereye muri Koreya y’Epfo.

Trump yajyanye mu Bushinwa n’abayobozi b’ibigo bikomeye byo muri Amerika nka Elon Musk washinze Tesla n’ibindi bigo nka Space X na Tim Cook uyobora Apple.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa