skol

Trump yibasiye itangazamakuru kubera gitero cyagabwe muri Iran

Yanditswe: Friday 27, Jun 2025

featured-image

Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yarakajwe cyane n’inkuru zatangajwe n’ikinyamakuru CNN na The New York Times byo muri icyo gihugu zivuga ko igitero Amerika yagabye muri Iran kitangije ibintu byinshi ndetse asaba ko ayo makuru avuguruzwa.

Mu rukerera rwo ku wa 22 Kamena 2025, ingabo za Amerika zagabye igitero gikomeye kuri Iran cyahawe izina ‘Operation Midnight Hammer’ cyari kigamije gusenya ibigo cya Fordow, Natanz na Isfahan bifite ibice byo munsi y’ubutaka bitunganyirizwamo Uranium.

Ni igitero cyagabwe mu rwego rwo gufatanya na Israel kurwanya Iran mu ntambara icyo gihugu cyagabweho gishinjwa kugira umugambi wo gutunganya intwaro kirimbuzi.

Nyuma y’icyo gitero Perezida Trump yavuze ko ahantu hacukurirwa uranium muri Iran hose hasenywe burundu.

Gusa amakuru y’ibanga yaje kujya hanze avuga ko icyo gitero kitangije ibintu byinshi nk’uko Trump abivuga.

Bamwe mu bayobozi muri Amerika batatangajwe amazima bemereye CNN ko ibiri muri ayo makuru y’ibanga ari byo ariko bavuga ko bitakwizerwa 100% kuko ashobora kuba yarashyizwe hanze hagamijwe gusa kugaragaza Trump nk’umunyabinyoma.

Hari abandi bayobozi muri Amerika bavuze ko bagomba gukora iperereza ku muntu wagize uruhare mu gushyira hanze ayo makuru ndetse Trump avuga ko uwo ari wese azabihanirwa n’amategeko.

CNN na The New York Times ni byo byatangaje ayo makuru mbere ku wa Kamena 2025. Nyuma Donald Trump yamaganye ibyo bitangazamakuru ndetse bamwe mu banyamakuru ba CNN abasabira kwirukanwa.

Na none kandi Perezida Trump abinyujije ku ntumwa ye yihariye, Alejandro Brito yandikiye CNN na The New York Times amabaruwa asaba ko amakuru yatangajwe ku gitero cya Amerika muri Iran yavuguruzwa ngo kuko ari ibihuha.

Ku wa 26 Kamena CNN yamaganiye kure ibyo iyo baruwa isaba ndetse The New York Times yo isubiza iyo baruwa ikoresheje inyandiko.

Igice cyayo kimwe kigira kiti “Nta kubeshyuza amakuru bikenewe kandi nta no gusaba imbabazi byenda kubaho. Twavuze ukuri kw’ibyo dushoboye gukora kandi tuzakomeza kubikora.”

Umunyamategeko wa The New York Times na we asubiza kuri iyo baruwa yavuze ko bagombaga kubwira ukuri Abanyamerika ku migendekere y’igitero cyagabwe kuri Iran kuko byose biva mu misoro yabo ndetse ko bagendeye ku makuru yashyizwe hanze byose bigaragaza politiki ya Amerika mu mahanga n’ibyemezo by’abayobozi bayo.

Yongeyeho ko abaturage bafite uburenganzira bwo kumenya ukuri ku biri kuba kandi ko perezida atari kubuza itangazamakuru kuvuga ukuri ngo kuko kutamushimishije mu gihe amakuru yashingiweho yaturutse mu nzego zikomeye muri Amerika.

Trump akomeje kwibasira itangazamakuru rya Amerika kubera igitero cyagabwe muri Iran

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa