skol
fortebet

Trump yibasiye Macron amushinja guhubuka

Yanditswe: Tuesday 17, Jun 2025

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Donald Trump yanenze mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, amushinja kugaragaza nabi imigambi afite kuri Iran, avuga ko “ari umuntu ukunda kwibeshya”.

Sponsored Ad

Byabaye mu gihe Perezida wa Amerika yari amaze kuva igitaraganya mu nama ya G7 kugira ngo ajye gukurikirana ibibazo bijyanye n’intambara ihuje Iran na Israel.

Trump yavuye muri Canada igitaraganya asubira muri Amerika kugira ngo akurikirane ibijyanye n’intambara ihanganishije Iran na Israel. Ni ibintu byatunguye abantu bose bari bitabiriye inama ya G7.

Nubwo Trump atigeze asobanura neza ibyo yari agiye gukora, nyuma yaho yatangaje ko gusubira kwe muri Amerika ntaho bihuriye n’“agahenge” hagati ya Israel na Iran, bitandukanye n’ibyo Perezida Emmanuel Macron yari yavuze.

“Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa, mu rwego rwo kwigaragaza, yibeshye avuga ko nasubiye muri Amerika mvuye mu nama ya G7 kugira ngo njye gukora ku bijyanye no guhagarika intambara hagati ya Israel na Iran.”

“Si byo! Ntazi na gato impamvu yatumye nsubira i Washington, ariko ntaho bihuriye n’agahenge. Birenze cyane ibyo. Yaba yabivuze abigambiriye cyangwa atabigambiriye, Emmanuel ntabwo na rimwe yumva ibintu uko biri.”

Trump yibasiye Macron amushinja guhubuka

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa