skol

Trump yifatiye ku gahanga CNN ashaka ko igurishwa

Yanditswe: Thursday 11, Dec 2025

featured-image

Perezida Donald Trump yongeye kuvuga ko yifuza ko televiziyo ya CNN akunda gushinja guhakwa ku ba-Democrates no kuba “umwanzi w’abaturage”, ihindurirwa ba nyirayo mu gihe sosiyete ibarizwamo ya Warner Bros. Discovery yitegura kugurishwa.

Ibi yabitangaje ku wa 10 Ukuboza 2025, mu gihe hakomeje ihangana ryo kumenya uzegukana sosiyete WBD, hagati ya Paramount Skydance na Netflix.

Paramount Skydance iyoborwa na David Ellison, umuhungu wa Larry Ellison usanzwe ari inshuti ya hafi ya Trump, iri gutanga icyifuzo cyo kugura Warner Bros. Discovery yose harimo na CNN. Ku ruhande rwa Netflix, CNN yabanza gushyirwa mu kigo cyigenga cyihariye mbere yo gushyirwa ku isoko ry’imari n’imigabane.

Mu kiganiro cyabereye muri White House ku wa Gatatu, Trump yavuze ko ashaka ko CNN yagurishanwa na WBD yose cyangwa igatandukanywa igahabwa undi murongo wo kuyigura.

Yagize ati “Ntekereza ko CNN igomba kugurishwa, kuko abantu bayiyobora ubu ntibashoboye.”

Ni amagambo yunze mu mvugo akunze gukoresha asebya iki gitangazamakuru gikomeye muri Amerika.

Yanavuze ko ashobora kwinjira mu gufata umwanzuro ku byerekeye kwemeza iryo gurishwa, nyamara bisanzwe biri mu nshingano za Minisiteri y’Ubutabera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa