Trump yifuza ko Abanya-Palestine bari batuye muri Gaza bimurirwa muri Jordan na Misiri
Yanditswe: Sunday 26, Jan 2025
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko hari gahunda yise iyo gusukura agace ka Gaza kasenywe bikomeye n’imirwano hagati ya Israel n’umutwe wa Hamas, bityo ko abona Abanya-Palestine bari bagatuyemo bakwiye kwimurirwa mu bihugu birimo Jordan na Misiri.
Yagaragaje ko ibyo bishobora gutuma haboneka amahoro arambye muri ako gace k’Uburasirazuba bwo hagati.
Donald Trump yagaragaje ko Gaza yangiritse bikomeye bitewe n’intambara yahuje umutwe wa Hamas na Israel, yemeza ko yamaze kuvugana n’Umwami wa Jordan, Abdullah II, kuri iyo gahunda yo kuba abari batuye muri ako gace bakimurirwa muri icyo gihugu.
Yashimangiye kandi ko yiteguye no kugirana ibiganiro na Perezida wa Misiri Abdel Fattah al-Sisi kuri iki Cyumweru ngo barebe uko abo baturage bafashwa.
Ati “Nifuza ko Misiri yafata abantu na Jordan igafata abandi. Muravuga abantu barenga miliyoni imwe n’igice, dushaka gusukura ibintu byose. Murabizi mu binyejana byinshi ako gace kahozemo amakimbirane kandi ubu sinzi ngo ni iki gishobora kuba.”
Imibare itangazwa yerekana ko abaturage bo muri Gaza barenga miliyoni 2,4 bavuye mu byabo kubera intambara, yatangiye ku wa 7 Ukwakira 2023.
Trump yashimangiye ko kuba ari agace kasenywe bikomeye n’imirwano, abaturage bakwiye gufasha n’ibindi bihugu by’Abarabu.
Ati “Kuri ubu ni ahantu hangiritse cyane, hafi ya buri kimwe cyose cyarashwanyaguritse kandi usanga abantu bari kuhapfira. Rero nahitamo gusaba bimwe mu bihugu by’Abarabu hakaba hakubakwa ahantu hatandukanye aho abo baturage bashobora gutura mu mahoro.”
Bivugwa ko bamwe mu bagize Guverinoma ya Israel bashyigikiye igitekerezo cyo kwimura abanya-palestine babarizwaga muri Gaza.
Ku rundi ruhande ariko Donald Trump yamaze gutangaza ko yemereye Israel ubufasha burimo bimwe mu bikoresho ubutegetsi bwa Joe Biden bwari bwaranze ko bihabwa icyo gihugu nk’ubwoko bw’ibisazu bya 2000-Ib bomb.


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *