skol
fortebet

Trump yigambye kurangiza amakimbirane y’u Rwanda na Congo

author-image

Yanditswe na: Angeline MUKANGENZI
Kuwa: Thursday 09, Jul 2026

Trump yigambye kurangiza amakimbirane y'u Rwanda na Congo

Sponsored Ad

skol

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yashimangiye ko yagize uruhare mu kurangiza amakimbirane yari amaze igihe hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), gusa ibimenyetso bihabanye n’imvugo ye.

Trump yabivugiye mu kiganiro n’abanyamakuru ubwo yari mu ndege ya Air Force One, avuye mu nama ya NATO yabereye muri Turikiya.

Muri icyo kiganiro, yavuze ko intambara yo mu karere yari imaze igihe kandi yagejeje ku iherezo icyo yise ikibazo cyari kimaze guteza urupfu rw’abantu benshi.

Yavuze ko iyi ntambara yari imaze guhitana abantu benshi cyane, ndetse akoresha amagambo akomeye avuga ko abantu bagera kuri miliyoni 15 bari barishwe baciwe imitwe.

Ati “Trump yarangije intambara umunani, harimo iya Azerbaijan, tekereza ku ntambara narangije, umunani harimo n’izari zimaze imyaka 30, urebye muri Congo, Congo n’u Rwanda. Narayihagaritse nyuma y’imyaka 14 abantu miliyoni 15 bishwe bakaswe imitwe.”

Ibyo Trump yavuze byaje mu gihe umunyamakuru yamubazaga ku byari bimaze iminsi bivugwa ko María Corina Machado utaravugaga rumwe n’ubutegetsi bwa Nicolas Maduro yabujijwe na Amerika kuva mu buhungiro ngo atahe muri Venezuela nyuma y’uko uyu mugabo akuwe ku butegetsi.

Trump yahise avuga ko atigeze afata icyo cyemezo ndetse ko atabona impamvu yagifata kuko Machado ari umuntu mwiza wemeye no kumuha igihembo cy’amahoro cya Nobel yari yegukanye.

Yavuze ko Machado yamuhaye iki gihembo kubera ko yahagaritse intambara umunani zirimo n’iyo yise ‘iy’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu magambo ye, Trump yavuze ko hari amakimbirane menshi ku isi yagize uruhare mu kuyahagarika, ashimangira ko ibikorwa bye by’ubuhuza byagize uruhare mu kugabanya intambara.

Trump iyo avuga ko yarangije amakimbirane y’u Rwanda na RDC abishingira ku masezerano y’amahoro ibihugu byombi byashyizeho umukono i Washington ku wa 4 Ukuboza 2025.

Ni amasezerano atanga umurongo ku buryo bwo gukemura amakimbirane n’umwuka mubi bimaze igihe biri hagati y’u Rwanda na RDC, haherewe ku gusenya umutwe wa FDLR ufashwa na Leta ya Kinshasa no gukuraho ingamba z’ubwirinzi z’u Rwanda.

Ibyagezweho hagati y’u Rwanda na RDC ni byo byagombaga kubakirwaho no mu biganiro bya Doha bihuza RDC n’umutwe wa AFC/M23 uharanira uburenganzira bw’Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda, gusa bisa n’aho icyizere cyaraje amasinde.

Nubwo Trump avuga ko intambara yo muri RDC yarangiye bisa n’aho ikibazo kikiri kibisi, kuko u Rwanda rushinja RDC kutubahiriza ibikubiye mu masezerano ya Washington, haherewe ku gusenya umutwe wa FDLR kuko ukomeje gufatanya na FARDC mu ntambara ihanganyemo na AFC/M23 mu burasirazuba bw’igihugu.

Ni mu gihe kandi imirwano ikomeye ikomeje hagati ya AFC M23 na FARDC mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu bice bitandukanye bya komine Minembwe. Mu mpera z’icyumweru gishize abarwanyi ba MRDP-Twirwaneho bafatanyije na AFC/M23 batangaje ko bafashe agace ka Point-Zéro, Kalingi, Mikenke, Gitavi, Ilundu, Kalongi, Gakenke, Lubemba, Bicumbi, Baruta Rwitsankuku byari byarafashwe n’ingabo za RDC, iz’u Burundi, FDLR, Wazalendo n’abacanshuro.

Ku wa 8 Nyakanga 2026, imirwano ikomeye kandi yongeye kubera muri ibi bice, ihanganisha ihuriro ry’Ingabo za FARDC na Twirwaneho. Yabereye cyane mu bice bya Rugezi, Mulima, Point Zero, Kazaroho, Bilalo Mbili na Mikenke.

Ni mu gihe impera z’ukwezi kwa Kamena mu 2026, nazo zaranzwe n’imirwano ikomeye hagati ya Wazalendo na AFC/M23 hafi y’Umujyi wa Ngungu muri Masisi na Rubaya, Bibwe, Minjenje na Pinga.

Trump atangaje ibi kandi mu gihe hari abanenga uburyo Amerika yitwara mu kibazo ikabogamira ku ruhande rwa RDC kuko itajya iryozwa ihonyorwa ry’amasezerano ikora, ahubwo igashyira imbere gufatira u Rwanda ibihano.

Mu kiganiro aherutse kugirana na France24, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko nta gisubizo ibihano bishobora kuzana hagati y’u Rwanda na RDC.

Ati “Mbere na mbere, ibi bihano birabogamye. Bibogamira ku ruhande rumwe kandi nta musaruro byatanga. Gutanga ibihano si inshingano y’umuhuza. Niba umuhuza abona ko gufata ibihano ari ngombwa, kubifatira uruhande rumwe byoshya urundi.”

Minisitiri Nduhungirehe yakomeje ati “Ariko ku rundi ruhande, tubwira umuhuza wa Amerika ko twagiranye amasezerano n’uruhande rwitwa RDC, rwemeye guhagarika imirwano no gusenya FDLR. Amahoro ntiyaboneka mu gihe uruhande rumwe ari rwo rwubahiriza ibyo rusabwa mu masezerano.”

Yagaragaje ko ingaruka zo kubogama zatangiye kugaragara kuko ingabo za RDC zenyegeje ibitero ku Banyamulenge muri Komini Minembwe no ku birindiro bya AFC/M23 kubera ko Perezida Félix Tshisekedi yabonye ko Amerika ntacyo imutwara.

Ati “Gukomereza muri uyu murongo ni bibi. Dukwiye kwicara ku meza, buri ruhande rukubahiriza ibyo rusabwa mu masezerano."

Kugeza ubu amasezerano ya Washington afatwa nk’ataratanze umusaruro kubera ko Leta ya RDC yakomeje kurenga ku gahenge, inakomeza gufasha umutwe wa FDLR, unashyira ku ibere abarwanya Leta y’u Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa