skol

Trump yohereje ingabo i Washington DC gusubiza ibintu ku murongo

Yanditswe: Friday 15, Aug 2025

featured-image

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yohereje ingabo 800 mu Murwa Mukuru w’iki gihugu, Washington D.C, mu rwego gusubiza ibintu ku murongo, nyuma y’imisi mike agaragaje ko ibyaha byiyongereye ndetse agasaba ko abatagira aho baba bavanwa mu mujyi.

Ni ingabo zoherejwe ku wa 14 Kanama 2025, aho izi ngabo zigiye kujya zirinda ibice bikomeye by’uyu mujyi, ibiro bya leta, ndetse n’umutekano mu muhanda nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ingabo ya Amerika Pentagon.

Umuvugizi wa Pentagon ushinzwe Itangazamakuru, Kingsley Wilson, yavuze ko izi ngabo zigiye gufasha polisi yo muri uyu mujyi.

Yagize ati “Uyu munsi ingabo 800 zakusanyijwe muri gahunda yo guhuriza hamwe ingabo, zageze mu murwa wacu. Bazafasha polisi ndetse n’inzego zose mu kurinda uyu mujyi, kuzenguruka mu mihanda bacunga umutekano, ndetse no kurinda ibikorwa bya leta.”

Akomeza avuga ko izi ngabo nta bubasha bwo gufunga umuntu cyangwa guhiga abantu zahawe, gusa zifite uburenganzira bwo gufunga umuntu by’igihe gito igihe bigaragaye ko ashobora guteza umutekano muke.

Izi ngabo Trump yari yemeye kuzohereza ku wa 11 Kanama 2025, avuga ko uyu mujyi umaze kuba indiri y’ibyaha bityo agiye kuwusibiza ku murungo.

Gusa ibitangazwa na Trump ntibyemerwa Meya w’uwo mujyi, Muriel Bowser, wavuze ko ibyaha byagabanutse kuko ubwo baheruka kugira ibyaha byinshi, hari mu 2023.

Trump yohereje ingabo i Washington DC gusubiza ibintu ku murongo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa