skol
fortebet

Trump yongeye kwiyama Elon Musk, amuha gasopo

Yanditswe: Sunday 08, Jun 2025

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Donald Trump uherutse gushwana na Elon Musk bahoze ari inshuti magara, yongeye kwiyama uyu mukire wa mbere ku Isi, amubwira ko nahirahira agafasha Ishyaka ry’Aba-Démocrate, azahura n’urusobe rw’ibyago atigeze atekereza.

Sponsored Ad

Musk yafashije Trump mu matora yagejeje uyu mugabo ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, amuteye inkunga y’arenga miliyoni 250$. Ibi yarabyigambye, avuga ko Trump ari ’indashima.’

Trump ntiyaviriyemo aho, dore ko yashinje uyu mugabo imyitwarire itari myiza, amakuru akavuga ko yanamushinje gukoresha ibiyobyabwenge, nubwo atabivuzeho mu ruhame.

Nyuma yo gushwana mu buryo bugayitse, bamwe mu ncuti zabo, barimo n’abagabo bakomeye mu Ishyaka ry’Aba-Républicain, babasabye gukemura ibibazo bafitanye, gusa Trump yabiteye utwatsi, avuga ko bidashoboka.

Ubwo yari abajijwe niba umubano we na Musk warasenyutse burundu, Trump yagize ati "Mbitekereza gutyo, ni byo."

Uyu mugabo yanavuze ko nta mwanya afitiye Musk wo kongera kwiyunga nawe, ati "Nta mwanya mfite, hari ibintu byinshi ndi gukora."

Trump yaboneyeho kuburira Musk, amubwira ko niyibeshya agashyigikira Ishyaka ry’Aba-Démocrate, azahura n’ibyago atigeze atekereza, gusa yirinze gutangaza ibyo ari byo.

Musk afitanye amasezerano na Leta ya Amerika afite agaciro kabarirwa muri za miliyari z’amadolari ndetse ibigo bye nka Tesla bihabwa nkunganire na Leta, bigakekwa ko Trump yifuza gukuraho ibi byose, mu rwego rwo guhana uyu mugabo bahoze basangira akabisi n’agahiye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa