skol

Trungelliti yegukanye ’ATP Challenger 100’ yakurikiwe na Perezida Kagame

Yanditswe: Sunday 15, Mar 2026

featured-image

Marco Trungelliti ukomoka muri Argentine, yegukanye “ATP Challenger 100, Kigali II” atsinze Umutaliyani Marco Cecchinato amaseti 2-1 (4-6, 6-0, 6-3) ku mukino wa nyuma wabereye ku bibuga bya IPRC Kigali Ecology Tennis Court.

Ni umukino wakurikiwe n’abarimo Perezida wa Repubulika Paul Kagame, Madamu Jeannette Kagame, n’abandi bayobozi batandukanye. Yari inshuro ya gatatu u Rwanda rwakira aya marushanwa mpuzamahanga ya Tennis ahuza ababigize umwuga.
Muri uyu mukino wa nyuma, iseti ya mbere yaranzwe no guhangana cyane yegukanywe na Cecchinato atsinze amanota 6-4 ariko mu iseti ya kabiri yasaga n’ufite ikibazo cy’urutugu, ayitsindwa ku manota 6-0.
Marco Trungelliti yagaragaje imbaraga nyinshi mu iseti ya gatatu yabanje gutsindwamo amanota abiri adakoramo, ariko azamukana Cecchinato kugeza amutsinze amanota 6-3. Trungelliti yaherukaga kwegukana iri rushanwa rya ATP i Kigali ubwo ryatangaga amanota 50 mu 2024.
Rwanda Challenger iri mu marushanwa atatu agize African Tennis Tour. Andi abera i Abidjan muri Côte d’Ivoire n’i Brazzaville muri Congo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa