Tshisekedi ashaka kugaba ibitero byo kwisubiza ibice bigenzurwa na AFC/M23
Yanditswe: Friday 23, Jan 2026
Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi Tshilombo, afite intego yo kwisubiza mu gihe cya vuba ibice byose bigenzurwa n’ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwe.
Ubu butumwa yabuhaye Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo washyizweho na Leta ya RDC, Jean-Jacques Purusi, nyuma y’aho abarwanyi bose ba AFC/M23 bavuye mu Mujyi wa Uvira tariki ya 17 Mutarama 2026.
Guverineri Purusi yageze mu Mujyi wa Uvira kuri uyu wa 23 Mutarama, avuye mu buhungiro mu Burundi, abwira abaturage ati “Umukuru w’Igihugu yambwiye ngo mbatangarize ko vuba tuzakomeza kurwana, nyuma ya Uvira hazakurikiraho Kamanyola.”
Yasobanuye ko nibamara gufata Kamanyola, batazagarukira aho kuko bazakomeza kurwana kugeza bisubije n’Umujyi wa Bunagana wafashwe mbere y’indi mijyi mu burasirazuba bwa RDC. Ati “Nyuma ya Kamanyola, tuzafata Bukavu, Goma, Bunagana, aho hose.”
AFC/M23 yasobanuye ko yafashe icyemezo cyo gukura abarwanyi mu Mujyi wa Uvira ibisabwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika yayisezeranyije ko nibyubahiriza, ibiganiro by’amahoro bizakomeza.
Imitwe ya Wazalendo n’ingabo za RDC byasubiye mu Mujyi wa Uvira tariki ya 18 Mutarama. Abaturage benshi biganjemo abo mu bwoko bw’Abanyamulenge, bahungiye mu bice bigenzurwa na AFC/M23 birimo Kamanyola.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *