skol

Tshisekedi azemera kubarara imbere ya Wazalendo muri Uvira?

Yanditswe: Friday 12, Sep 2025

featured-image

Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari mu rujijo, ntaramenya uruhande ashobora guhitamo hagati y’abarwanyi bo mu ihuriro Wazalendo bakorera muri teritwari ya Uvira mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo n’umusirikare we, Brig Gen Gasita Olivier.

Mu Ukuboza 2024, Tshisekedi yakoresheje ububasha bwe nk’Umugaba w’Ikirenga w’ingabo za RDC, agira Brig Gen Gasita Umuyobozi wungirije w’akarere ka gisirikare ka 33 ushinzwe ibikorwa by’igisirikare n’ubutasi.

Nyuma y’igihe gito, Brig Gen Gasita yagiye gukorera inshingano ze mu mujyi wa Bukavu wari usanzwe ari icyicaro cy’akarere ka gisirikare ka 33. Gusa ubwo umutwe witwaje intwaro wa M23 wafataga uyu mujyi, yahungiye mu mujyi wa Kindu mu ntara ya Maniema.

Tshisekedi yategetse uyu musirikare kujya gukorera mu mujyi wa Uvira wimuriwemo icyicaro cy’agateganyo cy’akarere ka gisirikare ka 33, ariko ubwo Wazalendo bamenyaga ko yahageze, tariki ya 2 Nzeri 2025 batangiye imyigaragambyo ikomeye, bafunga imihanda n’ibikorwa by’ubucuruzi.

Abarwanyi ba Wazalendo barimo abo mu mutwe wa John Makanaki na William Yakutumba bavuga ko Brig Gen Gasita ari Umunyarwanda, bityo ko badashobora kwemera ko akorera muri Uvira kuko ashobora gutuma M23 ifata uyu mujyi.

Umuvugizi w’ingabo za RDC, Gen Maj Sylvain Ekenge, yasabye Wazalendo guhagarika imyigaragambyo, bakemera ko Brig Gen Gasita akora inshingano yahawe n’Umukuru w’Igihugu, abamenyesha ko uyu musirikare atigeze agambanira igihugu ariko bamwimye amatwi.

Nyuma y’imyigaragambyo ikomeye yapfiriyemo abaturage benshi tariki ya 8 Nzeri, mu rukerera rwo ku munsi wakurikiyeho Brig Gen Gasita yavuye muri Uvira, ahungira ahantu hataramenyekana mu gihe ategereje icyemezo kiva ibukuru. Kuva uwo munsi, imyigaragambyo yaracogoye.

Perezida Tshisekedi yafashe umwanzuro wo kohereza intumwa zo ku rwego rwa Guverinoma muri Uvira, ziyobowe na Minisitiri w’Umutekano w’imbere, Jacquemain Shabani Lukoo. Zahawe ubutumwa bwo kuganiriza Wazalendo, zikabasobanurira uburyo Brig Gen Gasita akenewe mu karere ka gisirikare ka 33.

Wazalendo bahamya ko mu gihe Brig Gen Gasita yakorera muri Uvira, adashobora kubabera umufatanyabikorwa mwiza, kandi ko agahumye, M23 ishobora korohererwa no gufata uyu mujyi.

Tshisekedi n’abandi bo muri Leta ya RDC bagaragaza ko Wazalendo ari umufatanyabikorwa w’ingenzi mu ntambara ihanganyemo na M23. Mu kubishimangira, yabashyize mu mutwe w’Inkeragutabara, ibaha n’umuhuzabikorwa, Lt Gen Padiri Bulenda David.

Mu gihe Wazalendo yakwanga kuva ku izima, bizasaba ko Leta ya RDC igereranya, irebe icyayigirira umumaro hagati yo gukomeza gukorana n’aba barwanyi muri Uvira cyangwa se kuhagumisha Brig Gen Gasita.

Kubera ko Tshisekedi aryamye ku mpande zombi, amahitamo ashobora kumworohera ubu ukubarara imbere ya Wazalendo, akimurira Brig Gen Gasita mu kindi gice kitari Uvira.

Wazalendo ntibashaka Brig Gen Gasita mu mujyi wa Uvira

Itsinda riyobowe na Minisitiri Shabani ryageze muri Uvira tariki ya 11 Nzeri, ryakirwa n’abarimo abayobozi ba Wazalendo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa