skol

Tshisekedi na Blinken baneguye u Rwanda

Yanditswe: Saturday 28, Dec 2024

featured-image

Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa Gatanu zashimiye Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zimubwira ko zishyigikiye kuba u Ingabo z’u Rwanda zava mu birindiro zivuga ko RDF ifite mu burasirazuba bwa Congo

Ni ubutumwa Washington yatanze binyuze mu kiganiro cyo kuri Telefoni Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Antony Blinken, yagiranye na Tshisekedi.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika, Matthew Miller, yatangaje ko muri icyo kiganiro cyibanze ku mutekano muke wo mu burasirazuba bwa RDC, Blinken “yashimiye Tshisekedi ku bw’umuhate we mu biganiro bya Luanda biyobiwe na Perezida João Lourenço wa Angola, ndetse no kuba yaragize ubushake bwo kwitabira ibiganiro byo ku wa 15 Ukuboza.”

Blinken kandi ngo yabwiye Tshisekedi ko “Amerika ihagaze ku kuba M23 n’Ingabo z’u Rwanda bahagarika imirwano, hanyuma bakava mu birindiro byabo mu burasirazuba bwa RDC.”

Indi ngingo aba bombi baganiriyeho ni iy’uko Tshisekedi agomba “gukomeza gahunda yo gusenya FDLR”, umutwe umaze igihe ufasha ingabo ze mu ntambara zihanganyemo na M23.

Amerika kandi yashimiye Uhuru Kenyatta wahoze ari Perezida wa Kenya ku kuba yaremeye kuba yahuriza Leta ya RDC na M23 mu mishyikirano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa