Tshisekedi ni we wasabye ko duhurira i Doha na Washington- Perezida Kagame
Yanditswe: Tuesday 09, Dec 2025
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yahishuye ko Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) Felix Antoine Tshisekedi Tshilombo, ari we wasabye ko bahurira i Doha muri Qatar ndetse n’i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) mu bihe bitandukanye.
Perezida Kagame yavuze ko nubwo uko guhura kwabaye umusemburo w’isinywa ry’amasezerano atandukanye agamije gukemura burundu ibibazo by’umutekano muke mu Karere k’Ibiyaga Bigari, mu mutwe wa Tshisekedi yari afite umugambi wo kugenda abeshya amahanga mu ngungu ze, anayizeza ibitangaza kugira ngo abogamire mu ruhande rwe.
Perezida Kagame yagaragaje impungenge z’uko Leta ya RDC ishobora gukora ikinyuranyo cy’ibyo yiyemeje nk’uko byagenze mu bihe byashize, mu gihe hasinywe amasezerano y’amahoro n’ubukungu ku wa 4 Ukuboza 2025, binyuze mu buhuza bwa Perezida wa USA Donnald J. Trump.
Yavuze ko inshuro nyinshi Perezida Tshisekedi yagiye yiyemeza gutera intambwe zo kurandura impamvu shingiro z’amakimbirane bugacya yakoze ikinyuranyo cy’ibyo yiyemeje.
Ku wa 18 Werurwe 2025, ni bwo Perezida Kagame na Tshisekedi bahurijwe i Doha na Emir wa Qatar Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, ari na yo ntandaro y’ibiganiro byakurikiyeho byatanze umusaruro w’amasezerano ya Washington mu kwezi k’Ukuboza n’aya Doha mu k’Ugushyingo.
Mu kiganiro na Aljazeera, Perezida Kagame yagaragaje ko yahuye na Tshisekedi atumiwe, u Rwanda nk’igihugu kigirwaho ingaruka n’ibibazo by’umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo gisabwa kugira uruhare muri urwo rugendo.
Yagize ati: “Iby’i Doha byabaye ku busabe bwa Tshisekedi ndetse n’ibya Washington ni we wabisabye…. Uyu mugabo ni we wabitangije, ariko kuri we icyizere cyari icyo guhindura ibyo biganiro mu nyungu ze, kuko atekereza ko RDC ikomeye cyane, ari nini cyane, ko Isi yose ishishikajwe no kugira icyo ibona ku byo batunze, bityo akumva ko azagenda yishyura inzira ze kugira ngo bamwumve maze abeshye abantu kugira ngo abone umusaruro yashakaga.”
Perezida Kagame yakomeje ahamya ko uguhurira i Doha byatanze umusaruro w’uko ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba byagenewe ibiganiro by’i Doha, aho Guverinoma ya RDC iganira n’inyeshyamba za AFC/ M23, mu gihe kugarura umubano wangiritse hagati y’u Rwanda na RDC byitezweho kugarurwa n’ibiganiro bya Washington.
Ati: “Uko ni ko byarangiye AFC/M23 igeze i Doha igirana ibiganiro na Leta, na Washington aho RDC yaganiraga n’u Rwanda, ariko na byo bishingiye ku butwererane bw’Akarere. Bityo rero, ibyo RDC yatekerezaga ko izavanga byarangiye bivanguwe mu by’ukuri kugira ngo tutazagira icyo tubura kandi ari ingenzi.”
Yahamije ko Qatar yakomeje kuba ku ruhembe rw’imbere mu guhuza impande zihanganye atari mu Karere k’Ibiyaga Bigari ahubwo no mu bindi bice, bityo akaba ari na rwo rugendo icyo gihugu gikomeje gufashamo Leta ya RDC.
Yashimye ko ibyo biganiro na byo byagenze neza bikarangira hanasihywe amasezerano y’amahoro, nubwo kubahiriza ibiyakubiyemo bikiri ingorabahizi kuko imirwano ikomeje.
Perezida Kagame yifuza ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Qatar bakomeza gukurikirana intambwe iterwa mu kubahiriza ibikubiye mu masezerano yashyizwe mu bikorwa, ndetse bakajya banabaza inshingano impande zitabyitwaramo neza.
Ati: “Ndahamya ko nibasanga u Rwanda ari rwo ruri mu makosa mu buryo ubwo ari bwo bwose bazabivuga, bazadusanga batubaze impamvu dukora ibihabanye n’ibyo twiyemeje. Nizeye kandi ko ibyo bizaba no kuri RDC, kubera ko dufite ingero z’aho RDC yageraga ku masezerano n’impande zinyuranye zirimo natwe, maze ku munsi ukurikira nyuma yo kwemeranywa, bakavuga ibihabanye. Kandi ibi ntibyabaye inshuro imwe, ebyiri cyangwa eshatu gusa, ahubwo zirarenze.”
Perezida Kagame yanagarutse ku bihamya binyomoza abavuga ko u Rwanda rusahura amabuye y’agaciro ya RDC, ashimangira ko rufite menshi kandi meza cyane bigoye kubona ahandoi hose ku Isi.
Umukuru w’Igihugu kandi yanenze abagereka ibinyoma bitandukanye ku Rwanda, ariko bagahishira amahano akorwa mu Burasirazuba bwa Congo harimo n’imikoranire ya Leta y’icyo gihugu n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR washinzwe n’abahekuye u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ukaba ugifite umugambi wo kugaruka guhungabanya umutekano w’Igihugu.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *