skol

Tshisekedi ntagishaka ko duhura- Louise Mushikiwabo

Yanditswe: Wednesday 11, Feb 2026

featured-image

Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Louise Mushikiwabo, yatangaje ko ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo butishimiye kubona Umunyarwandakazi ayoboye Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF) kugeza aho Perezida w’iki gihugu, Félix Antoine Tshisekedi atacyifuza ko bahura.

Mushikiwabo yagarutse ku mibanire ye na Leta ya Kinshasa nk’Umunyamabanga Mukuru wa OIF, mu kiganiro yagiranye na Jeune Afrique.

Ni ikiganiro cyibanze ku cyemezo u Rwanda ruherutse gufata cyo kongera gutanga Mushikiwabo nk’umukandida kuri uyu mwanya muri OIF.

Mushikiwabo yagaragaje ko natorwa hari byinshi yiteguye gukora muri manda ya gatatu, ndetse ashimangira ko hari ibihugu byamaze kugaragaza ko bimushyigikiye, nubwo yirinze kuvuga ibyo ari byo.

Mushikiwabo azongera guhatanira kuyobora OIF mu gihe u Rwanda akomokamo, rutabanye neza na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’u Burundi, kandi ari ibihugu binyamuryango.

Muri iki kiganiro yabajijwe niba adafite impungenge ko ibi bihugu bishobora gufata icyemezo cyo kudashyigikira kandidatire ye.

Mushikiwabo ati “Buri matora agira abayarwanya, ndetse hari abayakoresha nk’amahirwe yo kugera ku nyungu zabo za politike. Birumvikana iyi kandidatire ntivugwaho rumwe muri RDC, kandi ibyo ntibyatunguranye. Uku kuyirwanya nari nakubonye, ariko ni bimwe mu bigize umukino.”

Mu mpera za Mutarama 2026, Guverinoma ya RDC yatangaje ko izatanga umukandida uzahatana na Mushikiwabo, ku buyobozi bwa OIF.

Mushikiwabo yabajijwe niba aya makuru ayazi, asubiza ati “Ni byiza. Ibihugu bizabasha kwihitiramo. Mubireke bizatore! Mu byukuri ntekereza ko guhatana ari byiza kuri OIF, bizana impinduka mu muryango wacu, ni byiza. Njye nta gihunga mfite kuri iyi kandidatire ndetse n’aya matora.”

Ikindi Mushikiwabo yabajijweho ni umubano afitanye na Leta Kinshasa, mu gihe u Rwanda akomokamo rutabanye neza n’iki gihugu.

Yavuze ko “Ntabwo ari ibanga. Kuba Umunyarwanda ayoboye umuryango nka OIF ntabwo ari ibintu bishimisha abayobozi ba Congo, kandi ntacyo bintwaye. Félix Tshisekedi ni umwe mu bakuru b’ibihugu bigize umuryango ba mbere nagendereye ubwo nari ngeze muri OIF. Nyuma twahuye inshuro nyinshi i Paris, Addis-Ababa na Washington.”

Yakomeje avuga ko “Byageze aho kuri ubu atagishaka ko duhura.”

Mushikiwabo yabajijwe niba iyi ari yo mpamvu adaherutse gusura RDC kandi iri mu banyamuryango ba OIF.

Yavuze ko impamvu adasura iki gihugu ari uko nta butumire ahabwa.

Ati “Ni ukubera ko ubutegetsi bwa Kinshasa butantumira. Abanye-Congo nibantumira nzajyayo. Nzi uburyo RDC ari ingenzi ku muryango wacu. Ndetse ni kimwe mu bihugu byungukira cyane muri gahunda zishyirwa mu bikorwa na OIF, mu bijyanye n’ingengo y’imari igenerwa uburezi, umuco, amahoro no guteza imbere uburinganire hagati y’abagabo n’abagore.”

“Umuryango Panzi uyoborwa na Denis Mukwege, washinzwe mu 2020 nk’imwe muri gahunda zigize umushinga ‘La Francophonie avec Elles’. Ku bw’ibyo mfata RDC nk’umunyamuryango w’ingenzi ugomba kugira uburenganzira n’ijambo mu muryango. Ariko ibihugu biramutse bivanze ibibazo bifitanye n’ibindi mu mikorere y’imiryango ihuza ibihugu, ntaho twagera.”

Ku wa 12 Mutarama 2025 nibwo Perezida Paul Kagame yafashe icyemezo cyo kongera gutanga Louise Mushikiwabo nk’umukandida ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru w’umuryango OIF uhuza ibihugu bikoresha Igifaransa.

Kugeza ubu Abdou Diouf wo muri Sénégal ni we wabaye Umunyamabanga Mukuru wa OIF igihe kirekire, ni ukuvuga hagati ya 2003 na 2014. Yayoboye manda eshatu.

Louise Mushikiwabo yatowe bwa mbere nk’Umunyamabanga Mukuru wa OIF mu 2019. Manda ya kabiri yayitorewe mu Ugushyingo 2022, mu nama ya 18 yahuje Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma mu muryango Mpuzamahanga w’ibihugu bikoresha Igifaransa (Organisation International de la Francophonie:OIF), yateraniye i Djerba muri Tunisie.

Louise Mushikiwabo ubwo yari i Kigali mu nama yahuje abaminisitiri bo mu bihugu bigize OIF, yavuze ko hari ibihugu byinshi bishyigikiye kandidatire ye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa