Tshisekedi, umuryango wa Habyarimana na Nyamwasa bari kunoza umugambi wo guhuza imbaraga
Yanditswe: Friday 13, Mar 2026
Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, ari gukorana n’umuryango wa Juvénal Habyarimana utuye mu Bufaransa, ndetse na Faustin Kayumba Nyamwasa uba muri Afurika y’Epfo kugira ngo banoze ubufatanye mu bya gisirikare bugamije gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda.
Nk’uko amakuru aturuka ku masoko atandukanye abivuga, uwo mugambi wubakiye ku mutwe w’iterabwoba wa FDLR washinzwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Bashaka kubaka ihuriro ryagutse ry’imitwe irwanya Leta y’u Rwanda.
Mu izingiro ry’uyu mugambi harimo umuhungu wa Habyarimana, Jean-Luc Habyarimana. Amakuru amugaragaza nk’umuntu ushobora guhuza ibisigisigi bya Hutu Power, hagamijwe guha icyerekezo gishya ihuriro ry’abarwanya Leta y’u Rwanda.
Aya makuru avuga ko mu ruzinduko Jean-Luc aherutse kugirira i Kinshasa, yahuye n’umujyanama wihariye wa Perezida Tshisekedi mu by’umutekano, Désiré Cashmir Eberande Kolongele.
Nk’uko abamenye iby’uko guhura babivuga, Eberande yagejeje kuri Jean-Luc ubutumwa bwa Tshisekedi bumwizeza ko hari umugambi uri gutegurwa wo gukora ihuriro rikomeye rya gisirikare rizahangana na AFC/M23, nyuma y’aho ritangire kugaba ibitero ku Rwanda.
Aya makuru yemeza ko Jean-Luc, afatanyije n’abayobozi bo muri Minisiteri y’Itumanaho n’Itangazamakuri muri RDC, bashyizeho urubuga ‘Xtrafrica’ rugamije kweza izina rya Habyarimana, kwibasira Leta y’u Rwanda no gutangaza ubutumwa bushyigikira gahunda za Tshisekedi mu karere.
Umugore wa Habyarimana, Agathe Kanziga, n’abandi batsimbaraye ku ngengabitekerezo ya Hutu Power, bavugwaho kugira Jean-Luc inama yo guhindura izina rya FDLR, ikitwa FCLR (Front Commun pour la Libération Rwandaise).
Ikigamijwe ni uguhindura isura FDLR ifite mu maso y’umuryango mpuzamahanga, ariko amakuru ahamya ko FCLR yagumana ingengabitekerezo n’imiterere ya gisirikare nk’ibya FDLR.
Gahunda yagutse ya Leta ya Kinshasa ikubiyemo guhuriza hamwe abarwanya Leta y’u Rwanda, binyuze mu guha indaro abanyapolitiki ndetse n’abo mu rwego rwa gisirikare bahunze kugira ngo bazashobore kugira imbaraga nyinshi.
Tshisekedi yerekeje amaso kuri Nyamwasa wahoze ari umwofisiye mukuru mu ngabo z’u Rwanda (RDF) nyuma akaza gushinga umutwe wa RNC. Amakuru avuga ko Nyamwasa yagerageje guhuza imitwe yitwaje intwaro, iya politiki n’iy’icengezamatwara kugira ngo byifatanye kurwanya Leta.
Amakuru avuga ko mu rugendo Nyamwasa yagiriye i Kinshasa muri Nzeri 2024, yahuye n’abayobozi bo muri FDLR, baganira uko bakongerera imbaraga ubufatanye buri hagati yabo.
Abayobozi bo muri RDC bazi aya makuru bavuga ko Nyamwasa avugana bihoraho na Perezida wa FDLR, Gaston Iyamuremye uzwi nka Victor Byiringiro. Basobanura ko uyu mubano ari inkingi ya mwamba mu mugambi wo guhuza RNC na FDLR.
Icyemezo Byiringiro yafashe muri Mutarama 2026 cyo kugena muramu we, Cyprien Ngabo, nk’umuhuza wa FDLR n’itsinda rya RNC riyobowe na Frank Ntwali gifatwa nk’ikindi kimenyetso cy’umubano uri gukura hagati y’impande zombi.
Amakuru yemeza ko ubu bufatanye butatangiye vuba. Ahamya ko mu ntangiriro za 2025, Byiringiro yohereje umunyamuryango wa RNC uba muri Canada, Emmanuel Hakizimana, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kugira ngo avuganire FDLR mu nama y’abarwanya Leta y’u Rwanda.
Bivugwa ko iyi nama yari igice cy’ubukangurambaga bumaze igihe bwo guhuza abarwanya Leta y’u Rwanda bamaze igihe baracitsemo ibice.
Binyuze mu nkunga y’imari n’iya politiki ituruka mu bantu ba hafi ya Tshisekedi, ibikorwa byo gushaka abayoboke bajya mu ihuriro rirwanya Leta y’u Rwanda byakajije umurego. Harimo abashyigikiye FDLR baba muri Uganda n’abavugwa cyane muri RNC nka Charles Kambanda, Eugène Gasana na Christine Uwizera Coleman.
Aya makuru avuga ko umugambi wa Tshisekedi utakiri ibanga kuko akomeje guha FDLR ibikoresho, kwegera abagize uruhare muri Jenoside cyangwa abafitanye isano na bo no gushaka guhuriza amatsinda yanga Leta y’u Rwanda mu mugambi umwe wo kuyirwanya.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *