Tshisekedi yagaye umushinga w’amasezerano y’amahoro wateguwe na Qatar
Yanditswe: Wednesday 20, Aug 2025
Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yagaye umushinga w’amasezerano y’amahoro y’ubutegetsi bwe n’ihuriro AFC/M23 riburwanya, agaragaza ko ibirimo bidahagije.Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yagaye umushinga w’amasezerano y’amahoro y’ubutegetsi bwe n’ihuriro AFC/M23 riburwanya, agaragaza ko ibirimo bidahagije.
Byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Maxime Prévot, nyuma yo kwakirwa na Perezida Tshisekedi i Kinshasa ku wa 19 Kanama 2025.
Minisitiri Prévot yagize ati “Rwose Perezida Tshisekedi yampamirije ko inyandiko yateguwe idahagije. Iki ni ikintu cy’ingenzi cyo kuzirikana. Nizeye ko ibintu bizashyirwa ku murongo kugira ngo umusaruro ugerweho vuba bishoboka.”
Tariki ya 14 Kanama, Qatar yoherereje Leta ya RDC na AFC/M23 inyandiko y’uyu mushinga kugira ngo biyisuzume. Harimo ingingo yo kurekura imfungwa no gushyiraho umutwe w’ingabo zidasanzwe uhuriweho n’impande zombi uzakorera by’agateganyo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.
Mu rwego rwo gusubiza ubutegetsi bw’igihugu muri izi ntara, Qatar yagaragaje ko Leta ya RDC ikwiye gushyiraho abayobozi b’inzibacyuho, kandi ko na AFC/M23 yemerewe gutanga abakandida yifuza ko bajya muri iyo myanya.
AFC/M23 na yo yagaragaje ko itanyuzwe n’ingingo yo gusubizaho ubutegetsi bwa Leta muri ubu buryo. Mbere yagaragazaga ko yifuza gukomeza kuyobora izi ntara, isobanura ko ifite ubushobozi bwo kuzisubiza ku murongo mu nzego zirimo umutekano.
Umushinga wateguwe na Qatar ushingira ku mahame Leta ya RDC na AFC/M23 byashyizeho umukono tariki ya 19 Nyakanga. Ingingo hafi ya zose zikubiyemo, guhera ku guhagarika imirwano burundu, ntizubahirijwe.
Ku wa 19 Kanama, byateganyijwe ko buri ruhande rwohereza intumwa muri Qatar kugira ngo zisuzume uburyo ingingo zikubiye muri aya mahame zubahirizwa, mu gihe hategerejwe ibiganiro by’amahoro.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *