Tshisekedi yageze i Washington D.C yitabiriye isinwa ry’amasezerano n’u Rwanda
Yanditswe: Wednesday 03, Dec 2025
Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yageze i Washington D.C muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yagiye kugirana n’u Rwanda ‘amasezerano ya nyuma’.
Ibiro bya Perezida wa RDC byemeje aya makuru kuri uyu wa 3 Ukuboza 2025, bisobanura ko aya masezerano "agamije guhagarika intambara mu burasirazuba bw’igihugu no kugera ku mahoro yifuzwa n’abatuye i Goma, Bukavu, Rutshuru, Masisi, Nyiragongo n’ibindi bice byibasiwe n’intambara, aboneke."
Tariki ya 27 Kamena 2025, u Rwanda na RDC byagiranye amasezerano y’amahoro, bibifashijwemo na Amerika. Aya yibandaga ku byemezo birebana n’umutekano birimo gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyizeho.
Ku wa 4 Ukuboza, u Rwanda na RDC bizasinya amasezerano y’ubufatanye mu bukungu. Ni yo Perezida Amerika, Donald Trump, yita amasezerano ya nyuma.
Mu cyumweru gishize, Perezida Kagame yabwiye abanyamakuru ko yiteguye kujya gusinya aya masezerano, agaragaza ko ibiganiro bya Washington D.C biri mu cyerekezo cyiza cy’amahoro arambye.
Perezida wa Kenya akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), Dr. William Samoei Ruto na mugenzi we w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, ku wa 2 Ukuboza na bo bagiye muri Amerika kwitabira uyu muhango.
Amerika yateganyije ko abahagarariye ibihugu byo mu karere, Leta ya Qatar, Togo n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) na bo bazitabira uyu muhango nk’abatangabuhamya.
Ibiro bya Perezida wa RDC byasobanuye ko hazabaho ikiganiro gihuza Perezida Kagame, Tshisekedi na Trump kizabera mu ngoro ya Perezida wa Amerika, White House.
Tshisekedi yaherekejwe n’umugore we, Denise Nyakeru
Evariste Ndayishimiye yageze i Washington ku wa 2 Ukuboza



Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *